Amerika Yanze Ubusabe Bwa Palestina Bwo Kuba Umunyamuryango Wuzuye Wa ONU

Matthew Miller, umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatatu yanze kwemera icyifuzo cya Palestina gisaba kuba umunyamuryango wuzuye mu muryango w’abibumbye.

Amerika ivuga ko ishyigikiye ko Palestina iba igihugu kigenga ariko nyuma y’imishyikirano na Isiraheli.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yagize ati: “Dushyigikiye ishyirwaho ry’igihugu kigenga cya Palesitina.”

Yavuze ko ibyo ari ibintu birimo kwigwa kandi bigomba kunyura mu nzira z’ibiganiro n’imishyikirano ariko ko bitaragera ko biganirwa mu muryango w’abibumbye.

Ubutegetsi bwa Prezida Joe Biden bwakomeje kugaragaza ko bushyigikiye ishingwa rya Leta ya Palestina igizwe n’uduce twose twa Cisjordaniya n’intara ya Gaza.

Ku rundi ruhande, Ministiri w’Intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu amaze imyaka myinshi arwanya ko Palestina ko iba leta yigenga.

Mu 2011, Prezida wa Palestina Mahmud Abbas yandikiye ONU asaba ko Palestina iba igihugu. Icyo gihe ubwo busabe ntibwigeze bwemerwa n’akanama gashinzwe umutekano ku isi.

Gusa umwaka wakurikiyeho inama rusange ya ONU yemeye kwakira Palestina nk’indorerezi.