Amatora yo muri Senegale Asigiye Afurika Irihe Somo?

Nyuma y’impaka ndende zamaze amezi n’ibibazo bya politiki byatejwe n’icyemezo cy’uwari Perezida ucyuye igihe, Macky Sall, cyo gutinza amatora muri Senegali, igihugu kibashije kubyikuramo.

Amatora yarabaye mu mutuzo, agirirwa icyizere kandi abera mu mucyo, perezida mushya yaratowe kandi arahirira imirimo. Bamwe bavuga ko ibyabaye muri Senegali, ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bishobora kubifatiraho urugero.

Umwuka mubi wamaze amezi make ashize muri Senegali, urasa n’urimo guhosha, ugiye gusimburwa n’icyizere gituruka ku buryo igihugu gisanzwe kizwi mu buryo bwiza, nk’inkingi ya demokarasi mu karere, yongeye gushinga imizi.

Avoka Agbor Balla, umuyobozi w’ikigo cyita ku burenganzira bwa muntu na demokarasi muri Afurika, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo Senegali yagezeho bishobora kuba byarayifashije kwirinda kudeta nk’izabaye mu karere.

“Iyo Macky Sall agumaho ikindi gihe, bishobora kuba byari kuvamo kudeta urebye ibindi bihugu bikikije Senegali mu burengerazuba bw’Afurika, twabonye ukuntu guverinema za gisivili zakuweho n’abasirikare”.

Indi mpuguke mu by’amategeko, Ibrahima Diallo, washinze umuryango FNDC, urengera demokarasi n’uburenganzira bwa muntu muri Gineya, igihugu giherutse kubamo kudeta. Diallo yabwiye Ijwi ry’Amerika amasomo ya demokarasi Senegali yagaragaje.

“Nkeka ko inzira y’itora muri Senegali yongereye ingufu mpirimbanyi za demokarasi muri Gineya no mu bice bisigaye by’uburengerazuba bw’Afurika, iziha n’impamvu zumvikana, zo gushingiraho zivuga ko nta bundi buryo bwo kwifashisha, atari ubwa demokarasi kugirango tugere ku mutekano n’iterambere ry’ibihugu byacu”.

Diallo avuga ko we n’abandi bari bafite icyizere ko agatsiko ka gisirikare kayobowe na Mamadi Doumbouya, kakuye ku butegetsi uwari Perezida, Alpha Conde mu 2021, kari butegure amatora bidatinze, ariko ko bitigeze biba.

“Twahisemo gukora imyigaragambyo kugirango twibutse agatsiko ka gisirikare ko igihe kafataga ubutegetsi, kijeje inzibacyuho yerekeza ku buyobozi bwa gisivili, natawe muri yombi kandi mfungwa amezi icyenda muri gereza ntaburanishijwe, byonyine kubera ko nasabaga agatsiko ka gisirikare kwubaha ibyo bavuze, bagategura amatora yisanzuye kandi atabogamye mu nzibacyuho, ubuyobozi bugahabwa abasivili, noneho bagasubira mu bigo byabo bya gisirikare”

Uwitwa Prince Michael Ngwese Ekoso, ni umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi, “United Socialist Democratic” muri Kameruni, igihugu cyategetswe n’umuyobozi umwe rukumbi imyaka irenga 40. Uyu Ekoso agira ati:

“Twabonye byinshi bitagenze neza kuri iyi ngoma. Gusa abanyasenegali barahagurutse kandi dushobora gukurikiza ibyo abantu bifuza kandi bashobora gukurira inzezo z’amategeko y’igihugu, ndahamagarira abanyakameruni, by’umwihariko urubyiruko rw’igihugu nka njye, kimwe n’abandi bantu, kugenda bakiyandikisha ari benshi ku rutonde rw’abazatora”.

Ku myaka 48 afite, Ekoso yizeye ko umunsi umwe, azasimbura perezida w’igihugu cye, Paul Biya w’imyaka 91 y’amavuko, umwe mu baperezida bayoboye igihe kirekire kurusha abandi muri Afurika.

Ekoso yashimiye abaturage ba Senegali na perezida watowe, Bassirou Diomaye Faye, intsinzi ye mu matora aheruka, nyuma y’ibibazo bya politiki byakongejwe na Perezida Macky Sall ucyuye igihe.

Uyu yagerageje kwigiza inyuma itora, ariko bimubera impfabusa. Bassirou Diomaye Faye, warahiye kuwa kabiri w’icyumweru, yatsinze Amadou Ba, umukandida w’ishyaka rya Perezida macky Sall, mu cyiciro cya mbere, na 54 kw’ijana by’amajwi.

(VOA NEWS)