Amerika/Ohio: Umuryango wa Eric Nshimiye Uregwa Jenoside Uremeza ko Arengana

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umuryango wa Eric Nshimiye uheruka gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano muri Leta ya Ohio akurikiranyweho ibyaha kubeshya no guhisha uruhare yaba yaragize muri jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda, wasohoye itangazo ryamagana ifungwa rye.

Iryo tangazo riravuga ko ari umwere rikemeza ko ibyo aregwa ari ibihimbano byashingiye ku ko yatanze ubuhamya bushinjura undi muburanyi waregwaga jenoside.

Umva ikiganiro umunyamakuru w'Ijiwi ry'Amerika Geoffey Mutagoma yagiranye na Oliver Nsenga, mukuru wa Eric Nshimiye abanza kumubaza aho bashingira bemeza ko ari umwere.

Your browser doesn’t support HTML5

Umuvandimwe wa Eric Nshimiye Uregwa Jenoside Arasaba Ko Amerika Imurekura

Nyuma yo kuvugana na Olivier Nsenga wo mu muryango wa Eric Nshimiye, Ijwi ry’Amerika ryavuganye kandi na Jason Nshimye umuyobozi wa IBUKA hano muri Amerika. Yatangiye abwira umunyamakuru w'Ijiwi ry'Amerika Tim ishimwe icyo biteze ku butabera bw’Amerika.

Your browser doesn’t support HTML5

Umuryango Ibuka Ishami ryo m uri Amerika Urashima ko Eric Nshimiye Yatawe muri Yombi