Hayiti: Amabandi Yongeye Kugaba Ibitero mu Murwa Mukuru

Uduco tw’abanyarugomo bitwaje intwaro, twagababye ibindi bitero mu bice by’umurwa mukuru wa Hayiti, Port-au-Prince. Urusaku rukomeye rw’imbunda rwumvikanaga mu mpande zose z’uyu murwa mukuru.

Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje amakuru avuga ko babonye imibiri byibura itanu mu mujyi no mu bice biwuzengurutse.

Bavuze kandi ko amabandi yafunze amwe mu marembo y’umujyi. Samuel Orelus abisobanura muri aya magambo: “Ubwo nabyukaga ngirango njye ku kazi, nasanze ntashobora kuva mu rugo kubera ko ibice duturanye byari mu maboko y’amabandi. Hari abagabo bagera muri 30 bafite ibitwaro bikomeye. Iyo twese nk’abaturanyi tubasha kwishyira hamwe, twari kubaswhanyaguza, ariko bari bafite ibitwaro biremereye kandi ntacyo twashoboraga gukora”.

Abantu mu bice bivugiramo urusasu, bahamagaye za sitasiyo za radiyo batakambira polisi y’igihugu cya Hayiti ngo ibatabare. Ibyo bitero bibaye iminsi ibiri nyuma y’uko uduco tw’abanyarugomo twigabije ibice by’umujyi wa Petion-Ville, utari kure y’umurwa mukuru. Abantu barenga 10 barishwe.