Amasezerano mashya hagati ya Somaliya na Turukiya mu byerekeye imicungire y’umutekano w’ibinyura mu nyanja aragenda aha ijambo Turukiya mu karere k’ihembe ry’Afurika. Ibi biratangazwa n’abahanga mu bya politike n’umutekano muri ako karere.
Mu kwezi gushize inteko ishinga amategeko ya Somaliya yemeje amasezerano y’imyaka icumi hagati y’ibihugu byombi. Muri aya masezerano, Turukiya izarinda igice cy’inyanja y’Ubuhinde kigenzurwa na Somaliya, n’ikigobe cya Aden, inafashe gutoza no guha ibikoresho abasirikare ba Somaliya barwanira mu mazi.
Nyuma y’ukwezi aya masezerano asinywe, abasirikare ba Turukiya bamaze kugera muri Somaliya. Abasesenguzi bakemeza ko byinshi bigiye guhinduka muri iki gice cy'isi. Elem Eyrice-Tepecikoglu, wo muri Kaminuza ya Ankara muri Turukiya, ni impuguke mu byerekeye Afurika.
Agira ati: “Ibi bizaha Turukiya amahirwe yo kugira ijambo mu bihugu byo mu ihembe ry’Afurika kuko ibihugu byo hanze, ibyo mu kigobe ndetse n’iby’Uburayi n’Amerika yewe n’Ubuyapani byose bikorera muri Djibouti. Urumva rero ko byose birimo guhatanira kugira ijambo muri ako karere kubera impamvu z’ubukungu. Ni amahirwe rero no kuri Turukiya”
Izi mpuguke zibona ko muri aya masezerano hazabaho imikoranire idasanzwe mu rwego rwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Sine Ozkarasahin impuguke mu byerekeye umutekano gira ati:
“Ni amasezerano yibanda ku bubasha bw’ingabo za Turukiya mu byerekeye umutekano wo mu mazi n’uturere twihariye mu by’ubukungu cyangwa imirongo ntarengwa yihariye mu mazi ya buri gihugu. Bizafasha ibihugu by’inshuti n’abo basangiye ubucuruzi na bo kubyubahiriza kandi nkuko ubizi, urugero nka Somaliya imaze igihe ihanganye n’ikibazo cy’abantu basahura amato mu nyanja”
Indege zitagira abapilote za Turukiya zikoreshwa na Etiyopiya na Somaliya mu ntambara zo kurwanya abateza umutekano muke. Kugeza ubu Turukiya yashoboye kugumana umubano mwiza n’ibihuhgu byombi ariko abahanga mu by’umutekano na politike basanga aya masezerano ashobora gutuma umubano wa Somaliya na Etiyopiya urushaho kuzamba