Biden: Abavuga ko Ubushinwa Burimo Kuzamuka, Amerika Ikamanuka, Barabicurika.

Prezida w'Amerika Joe Biden

Mu ijambo yaraye ashyikirije ku bijyanye n’uko igihugu gihagaze, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yibanze ku kamaro ko kurengera demukarasi haba imbere muri Amerika no hirya no hino ku isi. Perezida Biden yavuze ko isi iri mu bihe bidasanzwe aho demukarasi yugarijwe.

Umukuru w’Amerika kandi yahamagariye inteko nshingamategeko kwemeza inkunga y’inyongera kuri Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’Uburusiya.

Ukwinjira mu ngoro y’inteko nshingamategeko kwa Perezida Biden, kwabanjirijwe n’ukw’abagize guverinoma ye, barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Antony Blinken na Minisitiri w’imari, Janet Yellen, binjiye basuhuza abadepite mbere yo kujya mu myanya yabo.

Minisitiri w’uburezi Miguel Cardona we ntiyitabiriye ijambo ry’umukuru w’igihugu, kuko yari yagenwe nk’umutegetsi mukuru wasigarana inshingano mu gihe haba hari ikibazo gikomeye kivutse.

Ubwo yinjiraga mu ngoro y’inteko nshingamategeko, Perezida Biden yakiriwe n’akamo k’abamushyigikiye, baririmbiraga icyarimwe banakoma mu mashyi bagira bati: “four more years”-bisobanuye ngo “indi myaka ine”.

Ibyo bikaba uguca amarenga ko bashaka ko yongera gutsindira indi manda mu matora ateganijwe mu kwa 11 k’uyu mwaka.

Mu gutangira ijambo rye, Perezida Biden yikije cyane ku byo yavuze ko ari intambamyi zugarije demukarasi hirya no hino ku isi. Muri izo ntambamyi yagarutseho, harimo intambara Uburusiya bwashoje kuri Ukraine.

Aha umukuru w’Amerika yagize ati: “Ikigira ibi bihe byacu ibidasanzwe, ni uko ukwishyira ukizana na demukarasi, byugarijwe icya rimwe haba hano imuhira n’imahanga.

Imahanga, Putin w’Uburusiya arimo kugaba ibitero kuri Ukraine, ari nako ateza akaduruvayo mu Burayi no hanze yabwo. Niba hari umuntu muri iki cyumba utekereza ko Putin azahagarika Ukraine, ndabizeza ko atazabishobora.”

Bwana Biden kandi yahamagariye inteko nshingamategeko kwemeza umushinga w’itegeko uteganya inkunga y’inyogera kuri Ukraine. Ibyo yavuze ko “bizafasha mu guhagurukira Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.”

Abarepubulikani bo mu inteko batambamiye itorwa ry’uyu mushinga wari wemejwe na Sena wateganyaga inkunga ya miliyari 95 z’amadolari igenewe amahanga. Ayo akaba yarimo miliyari 61 agenewe leta ya Kiev yo kuyifasha mu rugamba ihanganyemo n’Uburusiya.

Perezida Biden yijeje ko Amerika itazatezuka ku mugambi wayo wo gufasha Ukraine. Ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibivuyemo, byashyira Ukraine mu kaga. Uburayi buri mu kaga. Isi yisanzuye yaba iguye mu kaga. Ubutumwa bwanjye kuri Perezida Putin, maze igihe kinini nzi, buroroshye: nti-tu-za-subira inyuma! Ntituzacishwa bugufi!”

Umukuru w’Amerika kandi yashimagije umuryango wo gutabarana wa OTAN, yise “umuryango w’ubufatanye mu bya gisirikare ukomeye kurusha indi yose isi yigeze kugira.”

Aha yahise yerekana Ulf kristersson, Minisitiri w’intebe wa Suwede, witabiriye ijambo ry’uko igihugu gihagaze, nk’umushyitsi wa Madamu Jill Biden, umufasha wa Perezida Biden. Kuri uyu wa kane n ibwo igihugu cya Suwede cyinjiye ku mugaragaro mu muryango wa OTAN.

Ijambo rya Perezida Biden rije kandi mu gihe abagize inteko nshingamategeko barimo gukora uko bashoboye ngo bemeze ingengo y’imari y’ingoboka mu gukumira ko ibikorwa bya guverinoma byahagarara.

Perezida Biden kandi yavuze ku ntambara ubu ishyamiranyije Isiraheli n’umutwe wa Hamas. Ahamagarira uyu mutwe kurekura abanya Isiraheli bose wajyanye bunyago.

Yijeje imiryango y’abajyanywe bunyago ko “ubutegetsi bwe butazaruhuka kugeza ababo bagaruwe imuhira.”

Icyakora yanashimangiye ko Isiraheli ifite inshingano zo kurinda abasivili bo muri Gaza. Ku basivili ibihumbi 30 b’abanya Palestina bamaze kugwa muri iyi ntambara, Bwana Biden yavuze ko “bibabaje cyane.”

Ku bijyanye n’imfashanyo y’ubutabazi ku baturage ba Gaza, Perezida Biden yavuze ko igisirikare cy’Amerika kizashyira icyambu cy’agateganyo ku nyanja ya Mediterane, ku mwaro wa Gaza. Icyo kikazajya cyakira amato manini ashyiriye abo baturage ibiribwa, amazi, imiti ndetse n’ibikoresho byo kubaka amacumbi y’agateganyo.

Mu bindi, Perezida Biden yagarutse ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyo muw’2022, kiburizamo itegeko rirebana n’uburenganzira bwo gukuramo inda. Aha umukuru w’Amerika yagize ati: “ Birasa nk’aho abishimira iburizwamo rya Roe v. Wade badasobanukiwe imbaraga z’abagore muri Amerika.

Icyakora barabyiboneye ubwo uburenganzira ku buzima bw’imyororokere bwatorerwaga bugatsinda muw’2022, 2023 kandi bazongera babibone no mu w’2024.”

Mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Biden yishimiye uburyo yazahuye ubukungu bw’igihugu akabuvana mu gihirahiro bwashyizwemo n’icyorezo cya covid-19.

Yagarutse ku mirimo mishya igera kuri miliyoni 15 yahanzwe mu gihe cy’imyaka 3, uko yagabanjije ubushomeri, ndetse n’agahigo yaciye ka miliyoni 16 z’abanyamerika batangije imishinga mito mito ibyara inyungu.

Yiyemeje kandi gukora uko ashoboye akarengera itegeko rirebana n’ubwisungane mu buvuzi.

Mu gihe intambara zo muri Ukraine na Gaza zihariye umwanya munini mu ijambo rye, Perezida Biden yanakomoje gato ku bukeba bw’Amerika n’Ubushinwa, igihugu bamwe mu badepite babona nk’umwanzi w’ukubaho kw’Amerika. Gusa kuri iyi ngingo, Bwana Biden yatanze icyizere. Yagize ati: “Kuva mu myaka myinshi nakomeje kumva mu bashuti banjye b’abarepubulikani n’ademokarade hari abavuga ngo Ubushinwa burimo kuzamuka cyane, hanyuma Amerika yo ikamanuka. Barabicurika. Amerika irimo kuzamuka; n’ubukungu bukomeye kurusha ahandi ku isi. Ndashaka ihiganwa n’Ubushinwa, si intambara.”

Fyonda hasi wumve ino nkuru mu majwi ya Themistocles Mutijima.

Your browser doesn’t support HTML5

Perezida Biden Yakomoje ku Bukeba bw’Amerika n’Ubushinwa