Amerika Yaburiye Abaturage Bayo mu Burusiya ko Bashobora Kugabwaho Igitero

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yo mu Burusiya yatangaje ko hari abahezanguni bafite imigambi yo kuyigabaho igitero i Moscow mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko inzego z’umutekano z’Uburusiya zitangaje ko zaburijemo igitero cy’ishami rya leta ya kiyisilamu ryo muri Afuganistani kuri zimwe mu nsengero.

Urwego rushinzwe ubutasi rwa leta y’Uburusiya rwatangaje ko icyo gitero cyategurwaga n’agatsiko k’abarwanyi ba kiyisilamu b’Abasunni.

Ambasade y’Amerika mu Burusiya yasabye inshuro nyinshi abaturage b’Amerika bose kuva mu Burusiya vuba na bwangu, ntiyigeze ivuga byinshi ku byerekeye icyo gitero.

Gusa yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda kujya muri za konseri cyangwa ahateraniye abantu benshi kandi bakagira amakenga ku bibakikije.

Itangazo rikubiyemo iyo mbuzi ryasohotse ku rubuga rwa interineti rwa Ambasade y’Amerika mu Burusiya, ryavuze ko abaturage bakwiriye kubyitwararika, cyane cyane mu masaha 48 ari imbere.

Intambara yo muri Ukraine yatumye umubano hagati y’Uburusiya, n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika uzamba. Uburusiya bushinja Amerika kuyirwanya ishyigikira Ukraine mu kuyiha amafaranga, intwaro n’amakuru y’ubutasi.

Urwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya rwatangaje ko uyu mutwe wa kiyisilamu ukorera mu karere kitwa Kaluga ari ishami ry’uwo muri Afuganistani witwa ISIS-Khorasan ushaka gushyiraho leta za kiyisilamu mu bihugu bya Afuganistani, Pakistan, Turkmenistan, Tajikistan, Uzbekistan na Iran. Uyu mutwe wagaragaye bwa mbere mu burasirazuba bwa Afuganistani mu 2014 umenyakana cyane kubera ubugome ndengakamere ukoresha.

Ibiro bishinzwe ubutasi mu Burusiya byatangaje ko wateganyaga gukoresha imbunda mu kugaba igitero kuri uru rusengero. Nyuma yo gukozanyaho hagati y’impande zombi bikarangira uyu mutwe wa kiyisilamu utsinzwe, inzego z’umutekano z’Uburusiya zivuga ko mu byo zafashe abarwanyi bawo bari bafite harimo imbunda n’ibikoresho by’ibisasu biturika.