Gineya: Ubuzima Busa n'Ubwahagaze Kubera Imyigaragambyo y'Abanyagihugu

Kuri uyu wa mbere, ubuzima bwasaga n’ubwahagaze mu murwa mukuru wa Gineya ku umunsi wa mbere w’imyigaragambyo rusange mu gihe umwuka mubi ukomeza kwiyongera hakaba nta na guverinoma y’inzibacyuho iriho.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi akomeye muri iki gihugu ryasabye abakozi mu nzego za leta n’iz’abikorera kwigaragambya basaba irekurwa ry’impirimbanyi rurangiranwa mu by’itangazamakuru, igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse no guhagarika kuniga itangazamakuru.

Amashuri, amaduka n’imihanda I Conakry byarimo ubusa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nk’uko Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, yabyiboneye.

Mu gicuku cyo ku Cyumweru nibwo urubyiruko rwatangiye gushyira za bariyeri kuri imwe mu mihanda y’ingenzi yo mu murwa mukuru.Kugeza ku manywa yo kuri uyu wa mbere nta bapolisi babonekaga ku mihanda.

Aya mashyirahamwe y’abakozi yasabye ko Sekou Jamal Pandessa, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abakora itangazamakuru muri Gineya yahita arekurwa nta kigombereye gusabwa.

Uyu Pendessa yatawe muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa Mbere k’uyu mwaka, azizwa “kwitabira imyigaragambyo itatangiwe uruhushya.” Umwe mu bakozi ba minisiteri wavuganye na AFP utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “iyi myigaragambyo izahatira abategetsi kumva ko batari imana ku isi.”

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’icyumweru agatsiko ka gisirikare kayoboye igihugu gasheshe guverinoma y’inzibacyuho yariho kuva mu kwa Gatandatu kwa 2022, ibyo bigakorwa mu buryo butunguranye, nta n’impamvu yabyo gatanze.

Mu mwaka w’2022 nibwo abategetsi ba gisirikare barangajwe imbere na Mamady Doumbouya babujije ibikorwa by’imyigaragambyo ndetse bafunga umubare munini w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abo mu miryango ya sosiyete sivile n’abanyamakuru.