Ku Nshuro ya Mbere Ubufaransa Bwasavye U Rwanda Guhagararika Gufasha M23

Prezida w'u Rwanda, Paul Kagame, kumwe n'uw'Ubufaransa, Emmanuel Macron. Ino foto yafashwe mu 2018

Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa kabiri , Ubufaransa bwasabye u Rwanda guhagararika imfashanyo ruha umutwe wa M23, no kuvana ingabo zarwo muri Repubulika ya demokarasi ya kongo.

Ubufaransa bwavuze ko buhangayikishijwe n’intambara ibera hafi ya Sake na Goma, igira ingaruka ku baturage b'abasivili. Buvuga ko kuvogera ubusugire bwa kongo bidakwiye kwihanganirwa..

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda , Yolande Makolo, akoresheje urubuga rwe rwa X yashubije ubufaransa agira ati: “ Ntawe urusha ubufaransa kumenya inkomoko n’amateka y’intambara mu burasirazunba bwa repubulika ya demokarsi ya Kongo. iyo impamvu nyamukuru zitera iyi ntambara zari zarabonewe igisubizo, ikibazo nticyakabayeho"