Urukiko Mu Burusiya Bwanze Kurekure Umunyamakuru Gershkovich

Umunyamakuru Evan Gershkovich

Urukiko mu mujyi wa Moscou mu Burusiya rwategejetse ko umunyamakuru w’Umunyamerika Evan Gershkovich akomeza gufungwa mu gihe agitekereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha burega Gershkovich ufite n’ubwenegihugu bw’Uburusiya, wakoreraga ikinyamakuru Wall Street Journal cyandikirwa muri Amerika, icyaha cy’ubutasi. Ni ku nshuro ya mbere icyo cyaha gishinjwe umunyamakuru wo mu burengerazuba bw’isi kuva habayeho ihirima ry’ubutegetsi bwa leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.

Umunyamakuru Gershkovich, umukoresha we, na prezidansi y’Amerika ntibemera ibyo byaha. Ni icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Nyuma y’iburanisha ryabaye kuri uyu wa kabiri, urukiko rw’umujyi wa Moscou rwanzuye ko agomba kuguma mu buroko kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa gatatu.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi n’abakozi ba FSB, ibiro bishinzwe Ubutasi, mu Burusiya. Yafatiwe mu mujyi wa Yekaterinburg mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize ari mu kazi.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Lynne Tracy, wakurikiranye iburanisha rye yavuze ko ibirego umunyamakuru Gershkovich aregwa nta shingiro bifite. Yagize ati “Uburusiya bwamufunze gusa bumuziza umwuga we wo gutangaza amakuru.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi Prezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko yifuza ko uyu munyamakuru afungurwa ariko binyuze mu nzira zo guhererekanya imfungwa. Mu kiganiro n’umunyamakuru Tucker Carlson, ukora ibiganiro bitambuka ku rubuga X rwahoze rwitwa twitter, yavuze ko ibiganiro byo guhererekanya imfungwa hagati y’impande zombi byatangiye.

Prezida Putin yavuze ko iryo herekekanya ryaba ririmo Umurusiya ufungiwe mu Budage ashinjwa kwica Umuchecheni wahunze igihugu.