Papa Fransisiko Arasaba Abahanganye muri Sudani Guhagarika Intambara

Papa Fransisiko

Umushumba wa kiliziya Gatulika Papa Fransisiko ejo ku cyumweru yasabye impande zihanganye muri Sudani kurangiza intambara zimaze mo amezi 10.

Iyi ntambara yakuye mu byabo abantu babarirwa muri za miliyoni kandi imaze guteza ikibazo cy’inzara mu karere iberamo n’ahandi hakegereye.

Guhagarika iyi ntambara binyuze mu biganiro hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa rapid Support Forces (RSF) wayigometseho kugeza ubu ntacyo biratanga.

Mu butumwa bwe, Papa Fransisiko yavuze ko intambara yangiza abantu ikangiza n’ahazaza h’igihugu ati: “dusengere ko amahoro yaboneka mu gihe kiri imbere muri Sudani yacu dukunda”.

Papa Fransisiko kandi yavuze ku ntambara zibera muri Mozambike, Ukraine n’akarere ka Isirayeli na Palestina.

Yavuze ko abaturage barambiwe intambara z’urudaca, zidafite icyo zibamariye uretse kubazanira urupfu no kubasenyera kandi bidakemura ikibazo na kimwe.