Hirya no hino mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kane habaye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Abigaragambya barabishinja ubufatanyacyaha n’inyeshyamba za M23.
Mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’epfo hakozwe urugendo rusaba kubohora ibice byafashwe n’inyenshyamba za M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko byemezwa n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP.
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bafata uduce dutandukanye mu mirwano bahanganyemo n’ingabo za leta FARDC n’imitwe itandukanye izifasha. Iyo mirwano muri iyi minsi irabera hafi y’umujyi wa Goma. Adrien Zawadi, prezida wa sosiyete sivili muri Kivu y’epfo yasabye ko ibyo bitero bihagarara.
Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bivuga ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba za M23 mu rwego rwo gushaka uko rwagira ijambo ku mutungo kamere urangwa muri ako gace. U Rwanda rurabihakana.
Abigaragambya basabaga ko Kongo ifunga imipaka yayo n’u Rwanda na Uganda, nayo bashinja gufasha M23. Hari n’abandi basabye ko Kongo ica umubano na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufransa n’Ubwongereza bashinja gukorana n’u Rwanda.
Kuri uyu wa kane, ibiro bikuru by’ingabo za Uganda byamaganye amakuru avuga ko icyo gihugu gifite abasirikari muri Rutshuru muri Kivu ya ruguru.
Ahandi habereye imyigaragambyo ni I Kisangani mu ntara ya Tshopo. Aha ho, abigaragambya basabye Kongo gutera u Rwanda.
Imyigarambyo nk’iyo yanabaye mu mujyi wa Kinshasa kuwa Gatatu. Yari igizwe ahanini n’abagore basabaga ko intambara ihagarikwa. Yarimo kandi n’insoresore zatwitse amapine hanze y’az’ambasade z’ibihugu byo mu burengerezuba bw’isi.