Isirayeli Irashinja Afurika y'Epfo Gushyigikira Umutwe wa Hamasi

Ministri w'ububanyi n'amahanga wa isirayeli Lior Haiat.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Isirayeli ejo kuwa gatatu yatangaje ko ubusabe Afurika y’Epfo iheruka kugeza ku rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera bwo gutambamira ibitero Isirayeli ishobora kugaba mu karere ka Gaza, bushyigikiye umutwe wa Hamasi.

Isirayeli kandi iravuga ko Afurika y’Epfo irimo kugerageza kuyibuza uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho.

Ku wa kabiri, Afurika y’Epfo yasabye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera gusuzuma niba icyemezo cya Isirayeli cyo kugaba ibitero mu mujyi wa Rafah mu karere ka Gaza gikeneye ibindi ibikorwa by’ingoboka bigiherekeje byo kurengera uburenganzira bw’Abanyepalestina. Abagera kuri miliyoni bahungiye intambara ibera mu karere ka Gaza.

Ministri w’Ububanyi n’amahanga wa Isirayeli Lior Haiat yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje guhagararira inyungu z’umutwe ifata nk’uwiterabwoba wa Hamas kandi ikaba igerageza kubuza Isirayeli uburenganzira bwayo bw’ibanze bwo kwirwanaho no kurwana ku baturage bayo.

Mu kwezi gushize, nanone ku busabe bw’Afurika y’Epfo, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rwategetse Isirayeli gukora ibishoboka byose igakumira jenoside ku Banyepalestina mu karere ka Gaza.

Isirayeli yahakanye ibiyivugwaho ko yaba ikora jenoside ku Banyepalestina mu ntambara irwana n’umutwe wa kiyisilamu wa Hamasi. Isirayeli yasabye urukiko mpuzamahanga kutakira icyo kirego ivuga ko yubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi ifite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Uretse ubusabe yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, kugeza ubu ntacyo Afurika y’epfo iratangaza ku magambo ya Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Isirayeli ayishinja gukorana na Hamasi no kubuza Isirayeli uburenganzira bwayo.