Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), Karim Khan, yatangaje ko ahangayikishijwe n'uko ingabo za Isirayeri zikomeje kurasa ibisabu bya rutura ku mujyi wa Rafah kandi zikaba zishobora kuhagaba ibitero byo ku butaka.
Karin Khan yatangaje ubutumwa bwe abunyunjije ku rubuga rwa X kuri uyu wa mbere. Yongeye kuvuga ko CPI ikomeje amaperereza ku byaha bishobora kuba byarakorewe mu ntara ya Gaza kandi ko abakoze ibikorwa binyuranije n’amategeko bazabikurikiranwaho.
Khan yasabye ko abajyanywe bunyago bose n’umutwe wa Hamasi nyuma y’igitero wakoze muri Isirayeri barekurwa. Yongeraho ati: “ibi na byo biri mu byo dukoraho iperereza”.
Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Isirayeri, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko batayo enye z’umutwe wa Hamasi ziri mu mujyi wa Rafah, aho abantu ibihumbi amagana bahungiye baturutse mu majyaruguru babaho nabi cyane kandi badafite aho bahungira.
Isirayeri iravuga ko idashobora kurandura umutwe wa Hamasi abo baturage bagihari. Ikavuga ko bakwiye kuvanywa mu karere kaberamo imirwano.
Isirayeri si umunyamuryango w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI) kandi ntabwo irwemera. Ariko Umushinjacyaha mukuru warwo, Karim Khan, yatangaje mu kwezi kwa cumi umwaka ushize ko urukiko rufite ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha byakozwe na Hamasi muri Isirayeri n’ibyakozwe na Isirayeri mu ntara ya Gaza.