Kazungu Wemera Ko Yishe Abantu 13 Yasabiwe Gufungwa Burundu

Denis Kazungu

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Denis Kazungu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga.

Bumukurikiranyeho ibyaha 10 birimo icyo kwica abantu batandukanye abigambiriye yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu yabagamo.

Kazungu yemereye urukiko ko yishe abakobwa 12 n’umusore umwe yarangiza akabataba muri icyo cyobo. Yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ibyaha yabikoze ku giti cye nta wundi muntu bafatanyaga.

Arasaba imbabazi z’ibyaha yakoze akavuga ko aramutse ahawe izo mbabazi atazongera kubabaza ababyeyi bahetse ngo abahekure.

Uko Kazungu yireguraga amarira yari yose ku ruhande rw’abaregera indishyi muri uru rubanza. Byarangiye uregwa na we aturitse ararira imbere y’umucamanza.

Yavuze ko na we atazi icyamuteye gukora ibyaha aregwa yise “ibya kinyamaswa”.

Araregwa ibyaha akekwaho gukora hagati y’umwaka wa 2022-2023 aho yari atuye I Busanza mu karere Ka Kicukiro.

Kugeza ubu umutekano wakajijwe kuva mu nkengero z’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugeza mu cyumba cy’iburanisha. Abarinda Kazungu baramwinjiza mu rukiko bamukikije Ku buryo bigoye kumubona mu masura ye. Urubanza rurakomeje