ONU Yasabye Uburusiya Guhagarika Kunyaga Abana Ba Ukraine

Ukraine ivuga ko abana 20,000 bajyanywe ku ngufu mu Burusiya

Komite ya ONU ku burenganzira bw’umwana, I Geneve mu Busuwisi, kuri uyu wa kane yavuze ko Uburusiya bugomba guhagarika kunyaga abana bo muri Ukraine, bugatanga amakuru y’abajyanywe mbere, kandi bugakora ku buryo basubizwa iwabo.

Ukraine ivuga ko abana 20,000 bajyanywe ku ngufu mu Burusiya kuva intambara itangiye mu kwezi kwa kabiri muri 2022. Perezida Volodymyr Zelensky, yise icyo gikorwa “Jenoside”. Uburusiya burabihakana.

Komite ya ONU ishinzwe uburenganzira bw’abana, itsinda rigizwe n’inzobere 18, mu isuzuma bakora buri gihe, mu kwezi gushize bagarutse ku byo Uburusiya buvugwaho byo kunyaga abana.

Mu myanzuro basohoye kuri uyu wa kane, izo mpuguke zasabye Uburusiya “guhagarika ibyo bikorwa byo gukura abana ku butaka bwa Ukraine bwigaruriye”.

Banasabye Moscou “gutanga amakuru asobanuye neza ku mubare w’abana bakuwe muri Ukraine, n’aho buri mwana aherereye”.

Bavuze ko ibi bikenewe, bityo “ababyeyi n’ababahagarariye imbere y’amategeko, bazabashe kumenya aho babashakira, binyuze mu mwirondoro wa buri mwana no mu nyandiko zigaragaza ababyeyi, kandi hagakorwa ku buryo abana basubizwa iwabo mu miryango, vuba na bwangu”.

Uburusiya bwahakanye ibivugwa ko butwara abana, bugashimangira ko “guhungisha abana bikorwa ku busabe bwabo no ku bwumvikane”.

Iyo komite, ikurikirana amasezerano ku burenganzira bw’umwana, yanatanze impuruza muri raporo zayo ko abana bo muri Ukraine, yemwe n’ababa mu Burusiya by’agateganyo, “bambuwe ubwenegihugu bwabo bwa Ukraine, binyuranyije n’uburenganzira bwabo hakurikijwe amasezerano arengera umwana”.

Izo mpuguke zibukije iteka rya Perezida Vladimir Putin, ryo mu kwezi gushize, riha ubwene gihugu bw’Uburusiya, binyuze mu buryo bworohejwe, abana bajyanywe mu gihugu ku ngufu, cyangwa abakigaruwemo.