RDC: Umutwe wa M23 Urarwanira n'Ingabo za Leta Hafi ya Sake

Ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo

Umujyi wa Sake mu Teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo wibasiwe n'ibitero bya M23 kuva mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatatu.

Abaturage bahatuye bose bahunze berekeza mu mujyi wa Goma. Sake isigayemo abasirikare ba FARDC na Wazalendo.

Mu gace ka Mubambiro, hafi ya Sake mu birometero 27 mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma hari urujya n’uruza rw’abaturage bahunga imirwano yabyutse ibera mu nkengero za Sake kuri uyu wa gatatu.

Ni imirwano ikomeje hagati y’ingabo za leta FARDC n’abarwanyi b’umurwe wa M23. Abaturage bavuga ko kuva mu gitondo kugeza ubwo bahungaga, ibisasu byari bikomeje kugwa muri Sake.

Abarimo guhunga bose banyura ku muhanda mugari uhuza Sake n’umujyi wa Goma. Abenshi muri bo, bikoreye imizigo y’ibiribwa n’ibiryamirwa, bashoreye amatungo yabo, bagenda n’amaguru. Nta modoka cyangwa moto bigaragara cyane.

Abarimo guhunga bavuga ko berekeje mu nkambi zitandukanye zo mu mujyi wa Goma zirimo iya Bulengo na Rusayo.

Ariko hari abavuga ko muri izo nkambi na ho imibereho ndetse n’umutekano waho bitizewe.

Iyi mirwano ikomereje mu nkengero za Sake hagati ya FARDC na M23 iteje impungenge zikomeye mu baturage. Muri zo harimo kuba abaturage batakibona uko bajya mu kazi kabo ka buri munsi.

Umubare w’impunzi ziza mu mujyi wa Goma na teritware ya Nyiragongo ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Aba baje biyongera ku bandi baherutse guhungira mu nkambi ya Rusayo mu cyumweru gishize ubwo habagaho ibitero n’ubundi byibasiraga agace ka Kimoka kari mu burengerazuba bwa Sake mu grupema ya Kamuronza mu teritware ya Masisi.

Igisirikare cya Kongo kirashinja M23 kuba yongera ibitero bigamije kwigarurira santere ya Sake. Mw’itangazo ryayo FARDC yongeraho ko M23 ikomeje gutera ibisasu mu baturage batuye muri Sake ndetse na Goma mu burasirazuba bwa RDC.

Ku ruhande rwawo, umutwe wa M23 na wo usubiza FARDC mw’itangazo ryayo kuri uyu munsi watangaje ko ibyo FARDC iwushinja bidafite ishingiro. Ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko ingabo zawo zidafite umugambi wo kwigarurira santere ya Sake ndetse n’umujyi wa Goma FARDC ikomeje gushyira imbere.

M23 yongeraho kandi ko ibisasu biterwa muri iyi mijyi uko ari ibiri biterwa na FARDC mu rwego rwo kuyobya uburari n’iperereza iryo ari ryo ryose ryakorwa n’imiryango mpuzamahanga.

Kuva aho iyi mirwano yuburiye mu nkengero za santere ya Sake, ibisasu bitatu bimaze guterwa mu mujyi wa Goma, icya mbere cyatewe mu cyumweru gishize gikomeretsa abantu babiri, ibindi bibiri byatewe n’ubundi muri Goma kimwe mu masaha ya mugitondo ikindi mu gicamunsi kuri uyu wa gatatu.

Nta muntu byahitanye cyangwa ngo bikomeretse dore ko byagwaga ahantu hadahurira imbaga y’abantu.

Your browser doesn’t support HTML5

RDC: Abaturage Bahunze Intambara Isatira Santire Sake muri Masisi