Umuherwe Sebastian Pinera, wabaye prezida wa Chili yitabye imana aguye mu mpanuka ya kajugujugu. Ibi byemejwe n’ibiro bye.
Mu itangazo ibyo biro byagize biti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwahoze ari prezida w’igihugu.
Iryo tangazo rivuga ko kajugujugu yari itwaye Pinera w’imyaka 74 yagiriye impanuka mu gace ka Lago Ranco gasurwa cyane n’abamukerugendo kari mu birometero 920, uvuye mu murwa mukuru Santiago.
Abandi bantu batatu bari kumwe bo barokotse.
Pinera yategetse Chili manda ebyiri hagati ya 2010-2014 no mu 2018 kugera 2022.
Ministiri w’umutekano w’igihugu Carolina Toha yavuze ko Pinera azashyiguranwa ibyubahiro byose bigenerwa umukuru w’igihugu.
Byari bimenyerewe ko Pinera akunda kwitwara muri kajugujugu ye. Ikinyamakuru Forbes cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gikunze gusohora urutonde rw’abakire cyane ku isi kivuga ko Pinera yabarwagaho umutungo ugera kuri miliyari 2.4 z’amadolari.