Amerika: Umuhanzikazi Taylor Swift Yatsindiye Igihembo cya Grammy Awards

Umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Taylor Alison Swift,

Umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Taylor Alison Swift, yaraye atsindiye igihembo cyiswe Grammy Award gihabwa abahanzi baciye agahigo muri muzika.

Album ya Taylor swift yitwa “Midnights”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni Mu bicuku. Ni album igizwe n’indirimbo 13, yaje ku isonga inshuro enye zose ihiga izo byari kumwe mu byiciro binyuranye.

Ibirori byo gutanga ibyo bihembo byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru mu mujyi wa Los Angeles muri leta ya California, iri mu burengerazuba bwa Leta zinze ubumwe z’Amerika. Ni ku nshuro ya 66 kuva mu kwa gatanu mu mwaka w’1959 ubwo ibi bihembo byatangiraga gutangwa ku baririmbyi bahize abandi n’indirimbo zaje ku isonga mu njyana zinyuranye.

N’ubwo iki gihembo kidatangwa mu buryo bw’amafaranga, kigira uruhare runini mu kumenyekanisha umuhanzi n’indirimbo ze bityo ku buryo buziguye kikaba gifite uburyo cyinjiriza abagihawe abarirwa muri miliyoni z’amadolari.

Ubwo yahabwaga icyo gihembo Taylor Swift w’imyaka 35 yahise atangaza ko agiye gusohora album ye nshya yise “Tortured Poets Department,” izajya hanze tariki 19 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka. Yagize ati: “Ndabizi ibyakozwe n’abakemurampaka batoye album yanjye biragaragaza akari ku mutima w’abakunda ibihangano byanjye”.

Ijambo rye yaritangiye ashimira Jack Antonoff wamufashije gutunganya indirimbo. Uyu na we yahawe igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu gutunganya indirimbo zicuranzwe mu njyana z’ubu. Ni ku nshuro ya gatatu yari atsindiye icyo gihembo