Umuryango mpuzamahanga urengera abanyamakuru CPJ (Committee to Protect Journalists), ufite icyicaro gikuru mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, wagennye ingengo y’imari y’amadolari 300,000 yo kugoboka byihutirwa abakora umwuga w’itangazamakuru b’abanyapalestina.
Mu itangazo yashyize hanze, CPJ ivuga intambara yo muri Gaza ifite ingaruka zitarabaho ku banyamakuru n’abandi bantu bose bakora akazi kajyana n’itangazamakuru.
Yabaruye abarenga 80 bishwe, biganjemo abanyapalestina, kuva intambara itangiye kw’itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize kugera mu mpera z’ukwa mbere kurangiye.
Usibye abapfa, abandi bafite ibindi bibazo bitandukanye, birimo gufungirwa ubusa kubera akazi kabo, kuniga amakuru bifuza gutangaza, kwicwa kw’abantu bo mu miryango yabo.
Kimwe n’abandi baturage bo muri Gaza, intambara kandi ituma abanyamakuru n’abandi bantu bose bakora akazi kajyana n’itangazamakuru bafite ingorane zo kubaho bya buri munsi bisanzwe: nta biribwa, nta mazi, nta miti, nta bwugamo, nta mashanyarazi, nta bikorasho byo kwirinda amasasu, n’ibindi…
Kubera izo mpamvu, CPJ iratangaza ko imaze gushyiraho ikigega cya mbere cy’amadolari 300.000 yo kubagoboka guhera uyu mwanya.
Kugirango abagereho neza, CPJ izajya ikorana n’amashyirahamwe y’abanyamakuru b’abanya Palestina atandukanye ari ku ruhembe muri Gaza na Sijordaniya (West Bank mu Cyongereza). CPJ ivuga ko ari intangiriro. (VOA/CPJ)