Urukiko rw’isi, rwafashe umwanzuro uvuga ko Uburusiya bwarenze kuri amwe mu masezerano y’umuryango w’abibumbye mu birebana no kurwanya iterabwoba, mu burasirazuba bwa Ukraine.
Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera (CIJ), rukorera i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa gatatu twasanze Uburusiya bwararenze kuri amwe muri ayo masezerano yo kurwanya iterabwoba, hashingiwe ko rutakoze iperereza ku nkunga y’amafaranga yahawe imitwe yitandukanyije mu burasirazuba bwa Ukraine mu mwaka wa 2014.
Cyakora ntirwategetse kwishyura impozamarira yari yasabwe na Ukraine. Urukiko rukuru rw’umuryango w’abibumbye, rwanze gufata umwanzuro wihariye ku bivugwa ko Uburusiya bwagize uruhare mw’ihanurwa ry’indege y’isosiyete ya Maleziya, Malaysia Airlines mu rugendo MH17, mu kirere cy’uburasirazuba bwa Ukraine. Hari kw’itariki ya 17 y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2014, ubwo leta ya Ukraine bwasabaga ko bikorwa. (Reuters)