Pasitoro Ezra Mpyisi Yatabarutse

Pasitoro Ezra Mpyisi

Pasitoro, Ezra Mpyisi wahoze ari umujyana w’Umwami w'u Rwanda Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa, yatabarutse ku myaka 102 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu atangajwe n’umuryango we.

Bwana Mpyisi yamamaye cyane kutajijinganya mu kuvuga ibitekerezo bye. Yakunze kumvikana cyane avuga ko Abanyarwanda benshi "babaswe n’ubujiji".

Azwi kandi mu bakambwe bake bari bazi amateka menshi yo ku ngoma ya cyami.

Pasitoro Mpyisi kandi yamenyekanye cyane mu byerekeye iyobokamana aho yakoreraga umurimo w’ivugabutuma mu badivantisiti b’umunsi wa Karindwi.

Mpyisi wahoze ari umunyama w’Umwami wa nyuma w’u Rwanda, mu mwaka wa 2017, ubwo bari mu muhango wo kumutabariza i Mwima mu Majyepfo y’u Rwanda yanenze bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda ko bwasaga n’ubutahaye agaciro iby’urupfu rwa Kigeli wa Gatanu Ndahindurwa.

Aha yagize ati “Banyarwanda Banyarwandakazi mwavuye mu bujiji, uyu mwanze kwibuka muzi uwo ari we?”

Kuri Mpyisi, Umwami Kigeli yagize uruhare rukomeye mu kugira ngo Abanyarwanda bari mu mahanga harimo na FPR inkotanyi, babashe gutahuka. Gusa abanyarwanda batandukanye ntibabone kimwe iyo ngingo.

Your browser doesn’t support HTML5

Pasitoto Ezra Mpyisi Watabarutse Azibukirwa ku Ki?