HRW Irashinja Leta ya Burkina Faso Kwica Abasivili 60

Umusirikare wa Burkina Faso

Umuryango wita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, Human Rights Watch, wareze ingabo za Burkina Faso, kwica abasivili byibura 60 mu bitero bya drone, guverinema ivuga ko byagabwe ku barwanyi b’abajihadiste.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, bivuga ko izo mfu zavuye ku bitero bitatu guhera mu kwezi kwa munani. Bibiri byabereye mw’isoko ryari ripakiye, ikindi kiba mu muhango wo gushyingura.

Umuryango Human Rights Watch wo muri Amerika yaganiriye n’ababonye ibyabaye babarirwa muri mirongo, hagati mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi na kumwe kandi basesenguye amafoto, za videwo n’amashusho ya satelite.

Uyu muryango uvuga ko ibitero bya drone “byarenze ku mategeko yo mu bihe by’intambara, abuza ibitero bitarobanura hagati y’abasivile n’abo igisirikare kigambiriye, ibi bikaba bigaragaza ko ari ibyaha by’intambara”. Umuryango Human Rights Watch wasabye guverinema ya Burkina Faso “kwihutira gukora iperereza ritabogamye kuri ibyo byaha by’intambara, ababikoze bakabibazwa kandi abo byakozeho hamwe n’imiryango yabo, bagahabwa inkunga ikwiye”.

Umuyobozi wa gisirikare, Kapitene, Ibrahim Traore, yibanze ku gisubizo gikaze cy’umutekano ku bitero by’imitwe ikorana na Al-Qaeda na Leta ya kiyisilamu. Guverinema ntacyo yari yasubiza kuri raporo y’umuryango Human Rights Watch. (AFP)