Igihugu cya Nijeri gitegekwa n’igisirikare cyafashe ubutegetsi umwaka ushize, cyumvikanye n’Uburusiya kugirana umubano mu bya gisirikare.
Byatangajwe na ba ministri b’umutekano b’Uburusiya Yunus-Bek Yevkurov na Alexander Fomin, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Salifu Modi washyizweho n’igisirikare cya Nijeri kuba ministeri w’ingabo.
Ministeri y’ingabo ya Nijeri yatangaje ko uyu mubano uzatsura ibikorwa bihuriweho n’igisirikare cy’ibihugu byombi byo kugarura umutekano mu karere iherereyemo.
Yavuze ko izakomeza ibiganiro bigamije gufasha ingabo zayo kwitegura urugamba, ariko ntiyagira byinshi ivuga ku migambi yayo yo mu gihe kizaza.
Gusa, Ministri w’Intebe wa Nijeri, Ali Mahamane Lamine Zeine, yageze i Moscow ejo ku wa kabiri mu biganiro bigamije gutsura umubano mu bya gisirikare, ubuhunzi n’ubworozi, n’ingufu z’amashanyarazi.
Umwaka ushize Nijeri, yirukanye ingabo z’Abafaransa icana umubano n’ubumwe bw’Uburayi, igikorwa cyatumye Uburayi n’Amerika bihangayikishwa n’uko yahunduka indiri y’ibikorwa by’Uburusiya muri kariya karere. (Reuters).