Abanyekongo Bahangayikishijwe n’Iy’Ugarwa ry’Umupaka wa Ruhwa Uhuza Uburundi n’u Rwanda

Imiduga n’ingenzi zica mu Kiyaya ca Rusizi kubera iy’ugarwa ry’umupaka wa Ruhwa

Abanyekongo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa uhuza u Burundi n'u Rwanda bavuye mu mijyi ya Uvira na Bukavu bahangayikishijwe n'ifungwa ry'uwo mupaka.

Ijwi ry’Amerika rigera ku mupaka wa Kavimvira kuri uyu wambere, hari imodoka zibarirwa mu majana zari zitwaye abagenzi b’Abakongomani bari bavuye mu mujyi wa Bujumbura bagana i Bukavu. Abandi na bo bari bavuye Bukavu bajya i Burundi.

Zimwe muri zo zari zapfiriye mu mazi ari mw’ibarabara riri kuri uwo mupaka, abandi bagenzi na bo hari abo bahekaga ku mugongo kubera amazi y’umugezi wa Nyagara yafunze umuhanda.

Bamwe mu bashoferi b’ishirahamwe rya Mapasa ritwara abagenzi muri Kongo bavuye Bujumbura bari basanzwe bakoresha umupaka wa Ruhwa,bavuga ko ari igihombo kinini kuri bo kongera kunyuza ibinyabiziga byabo mu kibaya cya Rusizi.

Sebinama Richard n’umukozi w’umwe mu miryango udaharanira inyugu muri Uvira ashimangira ko uku gufunga k’uyu mupaka bizagira ingaruka kuri bo kuko hari igihe basanga umupaka wa Kamanyola wafunze sa cenda, bakanyura kuri Ruhwa.

Aha kandi ku mupaka wa Kavimvira Ijwi ry’Amerika ryahahuriye na bamwe mu bacuruzi ndetse n’abagenzi bari basanzwe bakoresha umupaka waRuhwa, bavuga ko kuwufunga byazamuye igiciro kuko kuva Bujumbura ujya Bukavu unyuze muri Uvira, ari 60.000 fbu mu gihe byari 35.000 fbu

Pacifique Biganiro, umuturagew’Umukongomani ukorera muri Uvira na Goma yakoreshaga na we umuhanda wa Ruhwa uhuza u Burundi n’u Rwanda, yemeza ko usibye abagenzi bawukoresha n’abarwayi bavaga Bukavu bakajya kwivuriza i Bujumbura, abona ko batazoroherwa gukoresha inzira ya PLAINE.

Uzibye Abakongomani bavuga ko batewe igihombo n’uko Uburundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda , n’abacuruzi b’Abarundi bakorera ku mupaka wa Ruhwa, na bo bataka igihombo .

Ubusanzwe abaturage b’Abakongomani barimwo abanyeshuri, abarwayi , abacuruzi ndetse n’abakorera amashirahamwe yigenga bari mu bakoreshaga uyu mupaka wa Ruhwa bavuye Bukavu ndetse na Goma.

Igihugu cy’Uburundi cyafunze imipaka yaco n’u Rwanda mu cyumweru gishize nyuma yo gushinja u Rwanda gushigikira inyeshyamba za Red tabara. Ni inkunga u Rwanda rwagiye ruhakana igihecyose icyo kibazo cyazamurwaga.