Imyigaragambyo y'Abagore b'Abasirikari Ba Kongo Birukanywe mu Mazu I Goma

Abagore b'abasirikari ba Kongo birukanywe mu mazu

Abagore b’abasirikare n’abapolisi batuye mu kigo cya gisirikare cya Munzenze mu mujyi wa Goma bahawe amasaha 24 yo kuba bavuye mu mazu yabo.

Ibi byabateye kwigarambya kuri uyu wa gatanu imbere y’ibiro bya guverineri aho basabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kimwe n’abandi baturage.

Ikigo cya gisirikare cya Munzenze giherereye mu mujyi wa Goma muri Komine ya Karisimbi, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ni hafi ya gereza nkuru y’intara ya Kivu ya ruguru izwi nka Munzenze; ku muhanda mugari uva mu mujyi rwagati werekeza mu teritware ya Nyiragongo, ugakomereza Rutshuru.

Iki kigo gicumbikiye abagore n’abana b’ababsirikare kuva mu mwaka wa 1998. Umubare munini wabo ni abo abagabo babo baguye ku rugamba, ndetse n’abana b’ipfubyo bavuka ku mubabyeyi umwe cyangwa bombi w’umusirikare cyangwa umupolisi.

Ubuyobozi bwa Komite y’iki kigo bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko aya macumbi bayahawe na leta mu rwego rwo kurinda abagore cyangwa abana b’abasirikare kwadagara.

Ariko ntabwo bashyiriweho ibyagombwa byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo buri wese akoreshe inzira ye mu gushaka ibitunga umuryango.

Iyo ugeze muri iki kigo usanga hakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Abagore bamwe bacuruza imyenda, abandi ibyo kurya, abana b’abahungu usanga bafite amazu kogosha, n’akandi kazi gatandukanye ushobora kubona ukihagera.

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru, bwabahaye amasaha 24 yo kuba bose bavuye muri iki kigo buvuga ko hagiye gukorerwamo ibindi bikorwa bya leta.

Ibi byakozwe nta gihe gihagije iyi miryango ihawe cyo kuba yashaka ahandi berekeza yewe n’ubuyobozi budafite aho bubatuza.

Ku muhanda mugari uva Goma ujya Sake twahasanze abagore bitegura ku manuka berekeza ku biro bya guverineri ku mutura akababaro batewe no gukurwa mu mazu yabo.

Ahagana saa yine za mugitondo nibwo abarenga 270 muri bo basesekaye imbere y’ibiro bya guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru biri muri karitiye ya Himbi mu komine ya Goma.

Abashinzwe umutekano babagendaga i ruhande kugira batagira ibyo bangiza dore ko ku masura wabonaga buzuye uburakari.

Imbere y’ibiro bya guverineri, mu myambaro yiganjemo umukara, n’ibiti byitwaye nk’imbunda, aba bavuga ko batumva impamvu ubuyobozi bubakura mu mazu yabo.

Madamu Lukonge kahimbukani ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 47 nawe waje muri iyi myigaragambyo.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kugeza ubu umugabo we w’umusirikare ari ku rugamba ariko we n’abana be bakaba babayeho nabi.

Your browser doesn’t support HTML5

Birukanywe Mu Mazu .mp3

Umuyobozi w’umujyi wa Goma yavuze ko ikibanza iki kigo giherereyemo ari icya leta kandi ko hari ibindi bikorwa ubuyobozi bugiye gukoreramo.

Abajijwe aho bateganya kujyana aba banyekongo, Faustin Kapend Kapend yanze kugira icyo adusubiza ahubwo mw’ijwi rikakaye agira ati :

« ibyo kumenya aho twerekeza aba bagore ntabwo bibareba kuko n’ubundi n’iby’inzego zo hejuru, nanjye ndimo gukora ibyo nategetswe gukora »

Aba bagore ntabwo byabahiriye kubonana n’umuyobozi w’intara ngo asubize ibibazo byabo.

Basanga ari ukutabaha agaciro yewe no gusuzugura abagabo babo baguye n’abari ku rugamba mu bice bitandukanye byo muri Kongo biberamo intambara.

Nubwo ibi bitabaye ariko, aba bavuga ko bataribuve muri iki kigo mu gihe nta gisubizo kirambye barahabwa.

Kugeza ubu ntabwo guverinama y’intara iratangaza niba hari aho aba bagore baza kwerekezwa cyangwa niba hari izindi ngamba ziri bufatwe mu mu kubatuza ahandi.