Perezida wa Nijeriya, Bola Ahmed Tinubu, kuri uyu wa mbere, yahagaritse minisitiri wari ushinzwe kurwanya ubukene. Bibaye nyuma y’ibyavugwaga ko yakuye amafaranga mu mutungo wa Leta akayashyira kuri konte ye bwite.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko Betta Edu, wari ushinzwe ibijyanye n’ubutabazi no kugabanya ubukene, yafatiwe ibihano. Bije nyuma y’iminsi mike undi muyobozi wo ku rwego rwo hejuru ahagaritswe, kubera ibirego bya ruswa.
Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Peoples Democratic Party, ryari ryasabye ko Edu, akurwa ku mwanya yarimo kandi agakurikiranwa n’urukiko ku busahuzi bwa miliyoni hafi 50 z’amadolari yakuye mu kigega cya Leta, yagombaga gushorwa mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage bakennye.
Perezida Tinubu yategetse ko hakorwa iperereza nyuma y’uko inyandiko bivugwa ko zerekanaga uburyo umutungo wagejwe kuri konte muri banki, zishyizwe ahagaragara n’itangazamakuru ryo mu karere.
Mu cyumweru gishize, perezida yari yahagaritse uwari umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Halima Shehu, wavugwagaho ruswa. Yatawe muri yombi, aza kurekurwa atanze ingwate, nk’uko itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryabivuze. (AFP)