Mu Bwongereza habaye imyuzure nyuma y’imvura nyinshi yatumye amazi y’imigezi arenga inkombe. Imigezi minini mu mpande zose z’Ubwongereza yarengewe kuri uyu wa gatanu biturutse ku mvura nyinshi yaguye. Byatumye guverinema iburira abaturage incuro zirenga 300, aho indangurura majwi ku mihanda zamenyeshaga abaturage ko serivise zahagaze kandi amazu agera mu 1,000 yamaze kwangirika.
Imvura yaguye mu bihe bitandukanye muri ibi byumweru bishize, harimo iyo kuwa kane yaje yiyongera kuyaguye kuwa gandatatu, yahise yongera amazi mu migezi yari yamaze kwuzura. Byatumye amazi arenga inkombe mu mpande zose z’Ubwongereza na Pays de Galles. Imvura nyinshi yateje imyuzure no mu bindi bice by’uburayi muri iyi minsi ishize.
Uruzi rwa Trent mu Bwongereza rwagati rwarengewe, bituma abayobozi bo mu karere batangaza ko ari ikibazo gikomeye. Serivisi ishinzwe kuzimya imiriro mu mujyi wa Londre, yavuze ko kuri uyu wa kane, yaherekeje abantu bagera muri 50 bagera aho batekanye, nyuma y’uko umuyoboro wo mu burasirazuba bw’umurwa mukuru urengewe n’amazi.
Caroline Douglass, umuyobozi ushinzwe kwita ku bijyanye n’imyuzure mu biro bishinzwe ibidukikije, yabwiye Radiyo mpuzamahanga y’Abongereza, BBC, ati: “Twakangukiye hejuru, nk’uko abantu benshi bari bubibone, ahantu haratose cyane mu mpande zose z’igihugu”.
Abashinzwe imihanda ya gari ya moshi bavuze ko imihanda yabo mu bice bitatu by’amajyepfo y’igihugu, yafunzwe. Imihanda isanzwe yo mu bice byibasiwe n’imyuzure nayo irafunze.
Abashinzwe iteganyagiye bavugaga ko indi mvura yari yitezwe kuri uyu wa gatanu n’ubwo itangana n’iyaguye ijoro ryose.