Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, uyu munsi wunze mu rya Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu gusaba ituze mu karere k’ihembe ry’Afurika. Ibi ni nyuma y’uko habaye umwuka mubi mu karere biturutse ku masezeraho atavugwaho rumwe, Etiyopiya yasinyanye na Somaliland.
Somaliya yumvikanishije ko izarwana ku butaka bwayo, nyuma y’ayo masezerano yo kuwa mbere. Isobanura ko ari “ubushotoranyi” no “kwibasirwa” kw’ubusurire bwayo, n’igihugu gituranyi cya Etiyopiya, mu buryo bugaragara buri wese.
Amasezerano yumvikanyweho aha Etiyopiya uburyo bwo kugera mu nyanja iturukura inyuze muri Somaliland.
Itangazo rya komiseri mukuru w’umuryango w’Afurika yiyunze, risaba “umutuzo n’ubwubahane, kugirango umwuka mubi ugabanuke” hagati ya Etiyopiya na Somaliya. Rinahamagarira ibihugu byombi, gutangira inzira y’ibiganiro “nta gutinda” kugirango bakemure ibyo batumvikanaho.
Iryo tangazao rinahamagarira ibyo bihugu “kwifata ntibigire igikorwa na kimwe bikora, cyashobora guhungabanya umubano mwiza hagati y’ibihugu bibiri bituranye mu burasirazuba bw’Afurika”. (AFP)