Impanuka n'Imitingito Byasize Ubuyapani Mu Bihe Bikomeye

Ministiri w'intebe w'Ubuyapani Fumio Kishida

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, kuri uyu wa gatatu yavuze ko igihugu cye kiri mu bihe bikomeye mu gihe gushakisha abakozweho n’umutingito w’isi bigikomeje.

Minisitiri w’intebe Kishida yagize ati: “Na none, ndifuza kwongera kwerekeza amasengesho yanjye kuri roho z’abatakaje ubuzima no kugeza ubutumwa bufata mu mugongo abantu bose bakozweho n’ikiza. Amasaha arenga 40 yashize kuva umutingito w’isi ubaye. Gutabara ababa barusimbutse ni ugusiganwa n’igihe kandi ndabyumva ko turi mu bihe bigoye”.

Imitingito y’isi ikaze, yibasiye uburengerazuba bw’Ubuyapani kugeza kuri uyu wa gatatu, yasize itwaye ubuzima bw’abantu 62, mu gihe abakozi b’ubutabazi bakomeje barwana ko kurengera ubuzima bw’abaheze mu bisigazwa by’amazu yasenyutse.

Indege y’abarinda inkombe b’Ubuyapani yari itwaye infashanyo y’ubutabazi yagonganye n’indege itwara abagengzi ku kibuga cy’indege cya Haneda i Tokyo, kuwa kabiri.

Indege y’isosiyete Japan Airlines JAL-516 yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko abantu bose 379 bari bayirimo, babashije gukurwamo amahoro, mu gihe batanu bari mu ndege nto y’abarinda inkombe, bo bapfuye.

Minisitiri Kishida yavuze ko nta ngaruka impanuka zagize ku bikorwa by’ubutabazi kandi ko minisiteri zitandukanye hamwe n’ibigo, birimo gukorera hamwe kugirango haboneke imihanda yo kunyuzamo ibyangombwa.