DRC: Abarenga 20 Bahitanywe n'Imvura Yibasiye Umujyi wa Bukavu

Umupfasoni yikingiye imvura n'umutaka muri Kongo

Imvura nyinshi yaraye yibasiye umujyi wa Bukavu uri mu burasirazuba bwa Kongo yishe abantu 20 ikomeretsa abandi 5 ndetse yangiza ibintu byinshi birimo amazu n’amamodoka.

Amakuru Ijwi ry'Amerika rikura mu masoko yaryo yizwe mu mujyi wa Bukavu aruzuzanya ku ngaruka z’iyo mvura n’imyuzure yateje. Bimwe mu bice byibasiwe n’iyi mvura yangije ibintu byinshi ndetse yica abantu birimo karitiye Nyamugo, Nyakaliba, Nkafu, Ndendere ndetse na Chikonyi aho ni mu burengerazuba bwa Bukavu.

Muri karitiye Nyamugo muri avenue Industriel amazi y’imvura yarengeye zimwe mu modoka ahandi naho asenya amazu mu gihe ahandi hari imiryango yarengewe n’ibyondo.

Muri Karitiye Nkafu hari aho imyuzure yazanaga imirambo, ibintu byo mu mazu ibivanye ku mazu ari ku misozi ikabijugunya ahitwa kuri “Place de l’indépendance”.

Ku bwa Hypocrate Murume, umuyobozi wa sosiyete sivile muri Komine ya Kadutu avugana n’Ijwi ry’Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yasobanuye ko abantu bamaze kumenya ko bishwe n’imvura kuri ubu, barenga 20.

Muri ibi bihe by’imvura, umujyi wa Bukavu ukunze kwibasirwa n’inkangu bitewe n’uko hari abantu bubaka ahadakwiye, abandi bakajungunya imyanda irimo amacupa, amasashe mw’ibarabara, bityo amazi akabura aho anyura bitewe nuko nta mifurege.

Fyonda munsi wumve ibindi kuri ino nkuru y'Umumenyeshamakuru Vedaste Ndabo ari i Bukavu

Your browser doesn’t support HTML5

Abarenga 20 Bahitanywe n'Imvura Yononye Byinshi mu Mujyi wa Uvira