Amakungu Akomeje Gukumira Prezida wa Amerika Kubera Gushigikira Isirayeri

Prezida w'Amerika kumwe n'umushikiranganji wa mbere wa Isirayeri

Mu gihe akanama ka ONU gashinzwe umutekano kw’isi kongeye gutinza itora ku mwanzuro wo kwohereza indi mfashanyo muri Gaza, Perezida w’Amerika Joe Biden, aragenda arushaho gushyirwa mu kato mu ruhando rw’amahanga, bitewe no gushyigikira ibikorwa bya gisilikare bya Isiraheli.

Mu gihugu cye imbere, abatora benshi ntibashyigikiye uburyo yitwaye ku bibera muri Gaza. Abantu babarirwa mu bihumbi 20 barishwe mu ntara ya Gaza kuva Isiraheli itangiye gutera amabombe mu byumweru 10 bishize, nk’uko abategetsi b’abanyepalestina babivuga.

Nyuma y’iminsi y’imishyikirano idahagarara yo kwirinda ko Amerika yakoresha ijwi ryayo (veto) akanama ka ONU gashinzwe umutekano kuri uyu wa gatanu, byitezwe ko gatora umwanzuro wo kwohereza imfashanyo mu ntara ya Gaza. Isiraheli ntishyigikiye ibyari bikubiye mu mwanzuro kw’ikubitiro, bisahamagarira ONU gukurikiran ibikorwa byo kugenzura amakamyo atwara imfasahanyo, no guhita bahagarika imirwano.

Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yagaragaje ko ashyigikiye inyandiko y’umwanzuro, uriho ubu. Agira ati: “Ni umwanzuro uzageza inkunga y’ubutabazi ku bayikenye bose. Uzashyigikira icyibanze kuri Misiri ko dushyiraho uburyo bwo gufasha gutanga infashanyo y’ubutabazi.”

Mu gihe Isiraheli ikomeje operasiyo zayo ku butaka, kuba Perezida Joe Biden nta bushake afite bwo guhamagarira ihagarikwa ry’imirwano, byangije umubano, n’imiryango y’Abayisilamu b’abanyamerika, bateguye ubukangurambaga bise “Abandon Biden”, umuntu acishirije bisobanuye, va inyuma ya Biden.

Jaylani Hussein wateguye uwo mugambi agira ati: “Turatangaza ko Perezida Biden yatsinzwe itora rya 2024. Ntabwo tubuze ingufu nk’abayisilamu b’abanyamerika. Dufite ingufu. Icyo tudafite gusa, ni amafaranga, ariko dufite amajwi nyakuri”.

John Kirby ushinzwe umutekano w’igihugu, yemera ko hari uburakari. “Duteze amatwi mu by’ukuri kandi turagerageza kurushaho gusobanukirwa n’ibyo bintu byose, bitandukanye. Mu kuvuga ibyo, nta gihugu kigomba kubaho kibangamiwe, nk’uko Hamas ihangayikishije Isiraheli. Nta gihugu cyagombye kubaho muri ubwo buryo, biturutse ku muturanyi.”

Abanyamerika hafi ya bose by’umwihariko urubyiruko ruri mu myaka yo gutora, ntibemera uburyo Biden yitwaye mu ntambara, nk’uko iperereza rya New York Times ribigaragaza.

Iryo perereza ryerekana ko abatora bumva Donald Trump ushobora guhagararira ishyaka ry’Abalepuburikani, yakora neza mu bijyanye no kwita ku bibazo by’intara ya Gaza.

Abanyamerika bacitsemo ibice hagati y’abo bahamagarira ihagarika ry’imirwano, n’abo bashaka ko Isiraheli itsinda, n’ubwo abahasiga ubuzima bakwiyongera. Ibi birasigira Biden, igitut cya politiki ku mpande zombi.
(VOA News)