Amerika na Somaliya Vyishe Umukomanda Ukomeye muri Al-Shabab

Ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika na Somaliya bishe umukomanda ukomeye w'umutwe w'iterabwoba Al-Shabab. Igitero cyahitanye Maalim Ayman cyabaye ku cyumweru gishize hafi y’umujyi wa Jilib, mu majyepfo y’igihugu, ariko leta yaraye ibitangaje mu gicuku mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatanu.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter), mininisitiri w’itangazamakuru, Daud Aweis, aravuga, ati: “Tumaze kumenya neza ko Maalim Ayman yahitanye n’igitero cy’ingabo z’igihugu zibitemo inkunga n’iza Leta zunze ubumwe z’Amerika."

Africom, ishami ry’ingabo z’Amerika, rishinzwe Afrika, yatangaje ko yivuganye Maalim Ayman mu gitero cy’indege y’intambara, kandi ko nta musivili yakiguyemo.
Leta ya Somaliya na Leta zunze ubumwe z’Amerika baregaga Maalim Ayman gutegura no kuyobora ibitero by’iterabwoba byinshi muri Somaliya na Kenya, by’umwihariko igitero ku kibuga cy’indege Manda Bay cy’ingabo za Kenya ku itariki ya 5 y’ukwa mbere 2020. Cyahitanye Abanyamerika batatu, barimo umusirikare umwe.

Cyakomerekeyemo abandi Banyamerika batatu, barimo abasirikare babiri. Icyo gihe, Al-Shabab yatangaje ko ari yo yagabye iki gitero. Amerika ikoresha Manda Bay mu bikorwa byayo bya gisirikare byo guha ingabo zo mu karere k’Afrika y’uburasirazuba imyitozo yo kurwanya iterabwoba.

Amerika yari yaragennye igihembo cy’amadolari miliyoni icumi ku muntu wese wari gutanga amakuru yari gutuma Maalim Ayman atabwa muri yombi aho yari kuba ari hose kw’isi. (VOA, Reuters)