Angola Izava mu muryango w’ibihugu Bigemura Peteroli mu Mahanga muri 2024

Angola yavuze ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2024 izava mu muryango w’ibihugu bigemura peteroli mu mahanga OPEC. Ni nyuma ya Ekwateri yavuyemo muri 2020 na Qatar muri 2019.

Angola yinjiye mu muryango wa OPEC mu mwaka wa 2007, ikora utugunguru kugera muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 ku munsi, ugereranyje na miliyoni 28, iryo tsinda ryose rikora ku munsi umwe.

Umuryango wa OPEC washinzwe mu 1960 n’ibihugu birimo Arabiya Sawudite, Koweti, Venezuwela, Irani na Iraki. Angola yo yinjiye muri uwo muryango muri 2007.

Kuva muri 2017, OPEC yakoranye n’Uburusiya n’ibindi bihugu binyamuryango mu kizwi nk’itsinda OPEC +, kugirango hacungwe isoko, mu masezerano Angola yagizemo uruhare.

Kuba Angola muri OPEC bizatuma ibihugu binyamuryango bisigara ari 12, n’umusaruro w’utugunguru miliyoni 27 ku munsi. Ni ukuvuga ibigera kuri 27 kw’ijana bya miliyoni 102 z’utugunguru twa peteroli n’ibiyikomokaho tushyirwa kw’isoko ku munsi.

Mu myaka ya vuba, Angola ntiyabashije kugera ku gipimo yasabwaga na OPEC+, bitewe n’igabanuka ry’ishoramali. Ku mwaka wa 2024, OPEC+ yagabanyirije Angola igipimo cy’umusaruro igomba kugira intego.

Mu nama yabaye mu kwezi gushize, yasabwe utugunuguru miliyoni imwe n’ibihumbi 110 ku munsi. Ibi byasabwe nyuma y’ubusesenguzi bwo hanze bwasuzumye umusaruro wayo, harebwa imibare ya Nijeriya, Angola na Kongo.

Angola yo yashakaga kwohereza miliyoni 1 n’ibihumbi 180 by’utunguguru ku munsi. Yarabyanze yoherereza OPEC inyandiko ibyamagana.
(Reuters)