Mu Misiri, kuri iki cyumweru abaturage bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu abaye mu gihe intambara ikomeje gushegesha intara ya Gaza baturanye.
Byitezwe ko perezida Abdel Fatah al Sisi azegukana intsinzi imwemerera manda ya gatau ku butegetsi.
Mbere y’uko bimwe mu biro by’itora biri mu murwa mukuru i Cairo bifungura saa tatu zo ku cyumweru, abaturage bari bamaze kuhagera ari benshi bategereje gutora nkuko byatangajwe n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abufaransa, AFP.
Amatora yatangiye kuri iki cyumweru azakomeza kugeza kuwa kabiri. Ibiro by’itora bizajya bifungura saa tatu za mu gitondo bifunge saa tatu za nijoro. Ibyavuye mu matora bizatangazwa taliki 18 z’uku kwezi kwa 12.
Abantu babarirwa muri miliyoni 67 ni bo bemerewe gutora. Benshi bahanze amaso ubwitabire bw’abaturage muri aya matora mu gihe ay’ubushize yagaragayemo abantu bake cyane.
Muri iki gihugu cyashegeshwe n’ibibazo by’ubukungu mu mateka yacyo ya vuba, ifaranga ryataye agaciro hafi ku rugero rwa 40 ku ijana nyuma y’uko cyongereye urugero rw’ibicuruzwa cyinjiza kivanye mu mahanga. Ubukungu ni wo muzi w’ibibazo bihangayikishije Abanyamisiri.
Na mbere y’uko ibibazo biri mu gihugu ubu bikaza umurego, bibiri bya gatatu by’abaturage miliyoni 106 babarirwa muri iki gihugu bari munsi y’umurongo w’ubukene.