Amerika n'Ubwongereza Byashimangiye Inkunga Yabyo kuri Ukraine

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken (iburyo) na mugenzi we w'Ubwongereza David Cameron (ibumoso)

Nyuma yo kugirana inama na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, David Cameron, kuri deparitema ya Leta, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yongeye guhamya ko ibihugu byombi bishyigikiye Ukraine.

Ibiganiro bya Blinken na Cameron bibaye umunsi nyuma y’uko abarepubulikani muri Sena y’Amerika, bahagaritse miliyari 110 z’amadolari y’imfashanyo kuri Ukraine na Isiraheli, no ku mu ngamba z’umutekano wo ku mupaka w’amajyepfo y’Amerika.

Blinken yagize ati: “Ibihugu byacu ni agati gakubiranye, iyo bigeze ku gukomeza gukora ibishoboka byose, kugirango ubushotoranyi bwa Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, bukomeze kuba uburyo bwo gutsindwa kw’Uburusiya, kandi twiyemeje gukora ku buryo Ukraine ikomeza guhagara yemye ku maguro yayo nk’igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga”

Blinken yavuze ko ibihugu byo mu muryango wa OTAN bikora ku nyanjya y’Atlantika byiyemeje gutabarana, hamwe n’ibindi byagiye bitera inkunga Ukraine kuva ivogerewe mu kwezi kwa kabiri kw’umwaka ushinze, bishyigiye byimazeyo, iki gihugu.

Uruzinduko rwo muri iki cyumweru ni urwa mbere Cameron agiriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Cameron yagize ati: “Ushyize hamwe ubukungu bw’ibihugu by’incuti za Ukraine, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, tuba 30 kuri kimwe, cy’Uburusiya. Icyo tugomba gukora, ni ukubigaragaziza mu nkunga y’amafaranga, mu nkunga ya dipolomasi, mu kubatera akanyabugabo, ariko ikiruta ibindi, inkunga mu bya gisilikare, duha Ukraine. Kandi kimwe mu byo nashakaga kwumvikanisha mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, Capitol Hill, si ikibazo cy’umutekano w’Uburayi gusa. Ni n’ikibazo cy’umutekano w’Amerika. Nk’uko wabivuze, nitudahagarika Putin muri Ukraine, azarushaho gushyekerwa”.

Blinken yavuze ko “Amerika yatanze miliyari 70 z’amadolari yo gushyigikira Ukraine”, mu gihe ibihugu by’incuti byo mu burayi byatanze miliyari zirenga 110 z’amadolari. Yanongeyeho ati: “iyo tuvuga ibijyanye no gufatanya kwikorera umutwaro, uru ni urugero rwabyo rukomeye”.

Perezida w’Amerika Joe Biden, yasabye Kongre miliyari hafi 106 z’amadolari yo gukoresha mu ntambara, Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya no mu ntambara ya Isiraheli na Hamas, no mu byo Amerika ikeneye ku mupaka wayo.

Mu itora ryo kuri uyu wa gatatu, amajwi 49 yari abishyigikiye kuri 51 by’ababyanze. Hari hakenewe amajwi 60 kugirango izo ngamba zibashe gutera indi intambwe.