Ubwongereza buracyohereza imali mu Rwanda kugirango ruzakire abimukira budashaka. Mu kwezi kwa kane gushize, bwaruhaye andi madolari arenga 120. Naho guverinoma ya minisitiri w'intebe Rishi Sunak iragerageza kwisobanura ku masezerano atavugwaho rumwe.
Ubwongereza bwahaye u Rwanda igice cy’imali ya mbere y’amapawundi (amafaranga y’Ubwongereza) miliyoni 140 mu 2022. Hiyongereyeho igice cya kabiri cy’amapawundi miliyoni ijana bwohereje mu kwezi kwa kane gushize, nk’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza yabyandikiye Abadepite babwo.
Muri uyu mwaka w’2024 ugiye gutangira, Ubwongereza buzoherereza u Rwanda andi mapawundi miliyoni 50. Yose hamwe azaba abaye ama-pounds miliyoni 290. Ni ukuvuga amanyarwanda arenga 450,400,000,000 (miliyari 450.4).
Ku Ishyaka ry’Abakozi, Labour Party, ritavuga rumwe n’irya minisitiri w’intebe, “Nta shingiro ryo gusesagura umutungo ku bintu by’akaduruvayo.” Nyamara, minisitiri mushya w’abinjira n’abasohoka, Tom Pursglove, we yatangaje ko uriya mutungo ari “ishoramali.” Mu kiganiro yagiranye kuri uyu wa gatanu na televiziyo Sky News, yagize, ati: “Dusohora amapawundi miliyoni umunani buri munsi mu bibazo by’abimukira. Igihe politiki yacu n’u Rwanda izatangira gukora neza bizayagabanya cyane.”
Kuri uyu wa kane, minisitiri w’intebe Sunak, wari imbere y’inteko y’Abadepite, yabasabye akomeje gushyigikira umugambi we n’u Rwanda. Abadepite b’Ubwongereza bazakora itora rya mbere ku mategeko mashya ku wa kabiri tariki ya 12 y’uku kwezi kwa 12. Ni ko umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’i Londres yatangaje.
Mu itangazo yashyikirije Abadepite, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubwongereza, James Cleverly, asobanura ko umushinga w’aya mategeko mashya, witwa Safety of Rwanda (Asylum and Immigration) Bill, uvuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku mpunzi n’abimukira. Wemeza ko u Rwanda rudashobora kohereza mu kindi gihugu abimukira baturuka mu Bwongereza. Uwo rutazemera ruzajya rumusubiza Ubwongereza.
Uteganya kandi ko urukiko rwihariye ruzajya rureba ibibabo byose bifitanye isano n’abimukira. Ruzaba ruyoborwa n’Umunyarwanda n’undi muntu ukomoka mu muryango wa Commonwealth. Bazajya bashyiraho abacamanza barwo nabo bazaba ari Abanyarwanda n’abo muri Commonwealth. Gusa ntasobanura aho ruzaba rwicaye.
Nk’uko na none umushinga ubisobanura, urukiko ruramutse rwongeye kuburizamo kohereza abimukira mu Rwanda, umuminisitiri wa guverinoma y’Ubwongereza ni we wenyine uzaba afite ububasha bwa nyuma bwo kubishyira mu bikorwa.
Ababisesengura bemeza ko uyu mushinga mushya urenga ku mategeko amwe n’amwe y’Ubwongereza arengera uburenganzira bw’impunzi n’ubwa muntu muri rusange.