Ibisobanuro by'Amagambo y’Ubucamanza Akoreshwa mu Kuvuga iby’Intambara yo muri Gaza

Ifoto y'ibimodoka vy'intambara muri Gaza

Gutara amakuru ku ntambara ya Isiraheli na Hamas byakomeje kurangwa n'amagambo akoreshwa hirya no hino yerekeranye n'amategeko mpuzamahanga, amategeko mpuzamahanga arengera indushyi ziri mu kaga, ibyaha bikomoka ku bikorwa by'abari mu mirwano, ukwihanukira kugereranije; amasezerano y'i Geneve ingingo nyinshi z'amategeko mpuzamahanga arengera indushyi agenderaho. Dore ibisobanuro kuri ayo magambo n'uburemere afite mu ntambara ya Hamas na Isiraheli.

1.Amategeko Mpuzamahanga:

Muri rusange, amategeko mpuzamahanga ni igikusanyo cy'amasezerano menshi hagati y'ibihugu by'isi agenga imibanire yabyo. Nta gitabo na kimwe gikubiyemo ayo masezerano agenga amasezerano mpuzamahanga, ariko icyo gitekerezo cy'amategeko mpuzamahanga ibihugu byinshi kw'isi biracyumva kandi biracyemera.

Mw'itegekonshinga ryawo, Umuryango w'Abibumbye uhabwa inshingano yo "guteza imbere ubutwererane mpuzamahanga mu bya politiki no mu gushyigikira amategeko mpuzamahanga agenda avuka, ndetse no kuyashyira mu nyandiko."

Nk'uko Umuryango w'Abibumbye ubivuga, "amategeko mpuzamahanga agaragarira mu masezerano yemeranijweho n'ibihugu byinshi cyangwa impande ebyiri, cyangwa se mu mikorere n'imigenzo byemeranijweho. Amasezerano menshi yashyizweho umukono binyuze mu Muryango w'Abibumbye ni yo ntango y'amategeko agenga imibanire y'ibihugu."

Kuva washingwa, Umuryango w'Abibumbye wabaye ububiko bw'amasezerano mpuzamahanga arenga 500, ayo masezerano akaba fatizo ry'icyo twakwita "Amategeko Mpuzamahanga"

Amategeko Mpuzamahanga Arengera Abari mu Kaga

Aya masezerano azwi mu yandi magambo nk'"amategeko Agenga Intambara". Amategeko mpuzamahanga agenga abari mu kaga ni ishami ry'Amategeko Mpuzamahanga rirebana by'umwihariko n'ukuntu intambara n'ubundi bushyamirane burimo intwaro bikorwa.

Komite Mpuzamahanga y'Umuryango Utabara Imbabare wa Croix Rouge, isobanura ayo mategeko mu magambo igira iti: " Amategeko Mpuzamahanga arengera indushyi ziri mu kababaro ni urutonde rw'amabwiriza agamije kugabanya ingaruka z'intambara kugirango indushyi zibashe kwitabwaho.Ayo mabwiriza arengera abantu badafite cyangwa se batagifite uruhare mu mirwano, kandi akanavuga ibikoresho n'uburyo butemewe gukoreshwa mu ntambara. Ayo mategeko mpuzamahanga arengera indushyi akunze kwitwa Amategeko y'Intambara cyangwa se Amategeko y'Ubushyamirane burimo Intwaro."

Ni ngombwa kwibuka ko ayo Mategeko y'Intambara icyo agamije atari ukureba niba igihugu runaka gifite cyangwa se kidafite impamvu igaragara yo gushoza intambara, ahubwo icyo ayo mategeko agamije nukugenzura uburyo ubwo bushyamirane bukorwa igihe imirwano itangiye.

Abamenyeshamakuru batara inkuru iruhande y'ahari imirwano

Fionnula Ni Aolain, umwalimu w'ikirangirire kw'isi wigisha muri Kaminuza ya Minnesota, akaba yarahoze ari Umuvugizi w'Umuryango w'Abibumbye mu kurwanya iterabwoba. Yabwiye Ijwi ry'Amerika ko amategeko agenga intambara ari amwe mu mategeko y'ikigugu mu masezerano n'amategeko mpuzamahanga. Yunzemo ati:"Intambara zifite amategeko. Kandi ayo mategeko amaze igihe."

Nubwo amategeko menshi agenga intambara akubiye mu masezerano mpuzamahanga, hari byinshi bitarashyirwa mu nyandiko. Za Guverimoma n'abandi badashingiye kuri za Guverinoma bose bafite inshingano zo kubahiriza amategeko mpuzamahanga y'intambara, kabone n'iyo baba batarayemeye ku mugaragaro.

Ni Aolain ati:" Amwe mu mabwiriza y'Amategeko y'intambara ntaho wayasanga mu masezerano mpuzamahanga kuko aturuka ku migenzereze y'ibihugu, nukuvugako hari ibintu ibihugu byahiye bikora bitagombye kubishyira mu nyandiko."

Ati: "Impamvu ibyo ari ingenzi nuko kugirango ugendere ku masezerano mpuzamahanga ugomba kuba warayashyizeho umukono, ariko amabwiriza akomoka ku myifatire karande y'Amategeko Mpuzamahanga agomba kubahirizwa bitabaye ngombwa gushyirwaho umukono."

Fionnula Ni Aolain yanavuzeko mu gihe igihugu runaka cyishoye mu ntambara kigomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga y'intambara, iyo nshingano ikaba itagendera kubyo uwo barwana nawe yaba arimo gukora.

Dufashe nk'urugero, amategeko y'intambara abuza gukoresha iterabwoba. Kuba uwo muhanganye mu ntambara akoresha iterabwoba, ntabwo biguha uburenganzira bwo gukoresha iterabwoba nawe. Uwishe amategeko rero arabiryozwa ku giti cye.

2.Amasezerano y’i Geneve

Igice cy’amategeko y’intambara kizwi cyane ni Amasezerano y’i Génève. Ni urwunge rw’amasezerano ibihugu byinshi byashyizeho umukono, akaba agena inshiingano ibihugu biri mu ntambara bifite kubyerekeranye n ‘abaturage badafite aho bahuriye n’imirwano.

Igice c'ibiri mu masezerano y'i Geneve

Nubwo inkomoko y’ayo masezerano iri mu myaka y’i 1800, iyo abantu bavuze Amasezerano y’i Génève akenshi baba bavuze amasezerano ane (4) yashyizweho umukono n’ibihugu byinshi mu w’i 1949, ukongeraho imigereka itatu (3) yaje kumvikanwaho mu myaka irenga icumi yakurikiyeho.

Ayo masezerano ane (4) y’intango yerekeranye n’uko abarwayi n’abakomerekeye ku butaka bitabwaho mu ntambara; ukwita ku barwayi cyangwa inkomere zo mu mirwano yo mu nyanja; kwita ku mfungwa z’intamabara; no kurengera rubanda rwa giseseka mu gihe cy’intambara.

Kuri iki gihe, ibihugu 196, byose biri mu Muryango w’Abibumbye wongeyeho na Palestina ifite uburenganzira bw’indorerezi byose byashyize umukono ku masezerano ane (4) y’ifatizo y’i Génève.

Amasezerano Mpuzamahanga Mashyashya

Mu mwaka w’i1977, ibihugu byinshi byemeranije gushyiraho icyo byise Amasezerano y’Umugereka wa Mbere (Protocole I) n’Amasezerano y’Umugereka wa Kabiri (Protocole II) ku Masezerano y’i Génève.

Amasezerano y’Umugereka wa Mbere (Protocole I) ashimangira ibikubiye mu masezerano y’ifatizo, akongeraho ko mu mirwano mpuzamahanga, ububasha bw’ayo masezerano buzakoreshwa no “mu mirwano irimo intwaro, mu gihe abaturage barwana bashaka kwigobotora ingoyi ya gikolonize cyangwa ababateye ku butaka bwabo, ndetse no mu kurwanya ubutegetsi bushingiye kw’ivangura ry’amoko mu gihe baharanira ukwishyira-ukizana kwabo.”

Amasezerano y’umugeraka wa Kabiri (Protocole II) agamije gusesengura ukuntu amasezerano y’ibanze akoreshwa mu ntambara zitari mpuzamahanga, ahubwo zibera hagati mu gihugu runaka gifite ubusugire bwacyo.

Bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ane (4) y’ibanze byanze gushyira umukono ku Mugereka wa Mbere (Protocole I) no ku Mugereka wa Kabiri (Protocole II). Muri ibyo bihugu harimo Isiraheli. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku Masezerano y’Umugereka yombi, ariko Inteko Zishinga Amategeko ntabwo zayashyize mu mategeko igihugu kigenderaho.

Ahari icicaro ca sentare mpuzamakungu mpanavyaha, CPI, iri mu zirimbura ivyaha vyo mu ntambara. Igisobanuro cy’icyo amahanga afata nk’aho ari “Icyaha cy’Intambara” tugisanga mu Ngingo ya 8 y’Amasezerano y’i Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga (CPI).

Ibyaha Bikozwe mu Ntambara

Aisling Reidy ni Umujyanama Mukuru mu by’Amategeko mu muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamumtu wa Human Rights Watch. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Icyaha gikozwe mu Ntambara ari “ ukurenga ku mabwiriza y’Amategeko y’Intambara ku buryo burengeje kamere, ibyo akaba ari icyaha gatozi kiryozwa nyiri ukugikora bwite.”

Bimwe muri ibyo byaha bica ku Masezerano y’i Génève harimo kwica abaturage b’abasivili wabigambiriye, gufata abagore ku ngufu, no gufata ingwate ku bantu.
Aisling Reidy akomeza asobanura ko hari bimwe mu bikorwa binyuranyije n’Amategeko y’Intambara bitagera ku rwego rwo kwitwa “Icyaha cy’Intambara.” Ati, kugirango icyaha cyitwe ko ari “Icyaha cy’Intambara” hagomba ibmenyetso simusiga by’uko nyirukubikora yari yabigambiriye.

Igisobanuro cy’icyo amahanga afata nk’aho ari “Icyaha cy’Intambara” tugisanga mu Ngingo ya 8 y’Amasezerano y’i Roma ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga (CPI).

Ari Isiraheli ari na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nta nakimwe muri ibyo cyashyize umukono kuri ayo Masezerano y’i Roma cyangwa se ngo cyemere ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga. Ahanini ibyo biterwa n’uko iyo Ngingo ya 8 izingiyemo ibitekerezo by’Umugereka wa Mbere (Protocole I) n’Umugereka wa Kabiri (Protocole II) by’Amasezerano y’i Génève, ibyo bihugu byombi byanze kwinjiza mu mategeko y’ibihugu byabo.

Kwihanukira Kugereranije

Igitekerezo cyo kwihanukira kugereranije gikunze gutera urujijo. Mu mategeko agenga intambara,kwihanukira kugereranije ni igipimo cya buri gitero n’ibyo cyangiza ku bantu n’ibintu. Nta gushakira kure kundi.

By’umwihariko, amategeko avuga ko ubukana bw’ingufu zikoreshwa mu gitero bugomba kuba bugereranije n’intego y’icyo gitero. Ibyo bikaba ngombwa cyane iyo kugaba igitero ku birindiro cyangwa umutungo wa gisirikare bishobora gukomeretse inzirakarengane cyangwa bikangiza imitungo y’abaturage.

Amasezerano y’i Roma atanga urugero rw’icyo twakwita Icyaha cy’Intambara: “Kugaba igitero wabigambiriye, uzi neza ko icyo gitero gishobora guhitana abaturage cyangwa kikabakomeretsa, cyangwa kigasenya imitungo yabo; cyangwa kigasenya ibidukikije mu kagari kanini , kikanagira ingaruka mbi zizamara igihe. Ibyo byose byaba birengeje kamere, ugereranije n’intego rusange nyakuri ya gisirikare yari igamijwe.”