CPI Igiye Kugurura Amatohoza ku Vyaha vyo mu Ntambara ya Isirayeri na Hamas

Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, Karim Khan,

Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, Karim Khan, aratangaza ko agiye gushyira ku murongo wa mbere w'ibyihutirwa ibyaha byo mu ntambara ya Israeli na Hamasi.

Karim Khan akubutse mu rugendo rwe rwa mbere na mbere muri Israeli no muri Palestina. I Ramallah, yaganiriye n’abayobozi bo muri guverinoma ya Palestina, barimo Perezida Mahmoud Abbas.

Yabonanye kandi n’Abanyapalestina bakozweho n’intambara. Mu itangazo yashyize ahagaragara akiriyo, asobanura ko anketi yatangije mu 2021 zigikomeza, ariko ko noneho agiye kwibanda “cyane cyane byihutirwa ku bishobora kuba ari ubwicanyi bwa Hamasi n’ubw’ingabo za Israeli.”

Muri Israeli, umushinjacyaha mukuru wa CPI yagiye gusura ahabereye ibitero bya Hamas ku itariki ya 7 y’ukwa cumi gushize. Mu itangazo rye, avuga ko yahiboneye ibimenyetso “by’ubunyamaswa” Hamas yateguranye kandi yakoresheje ibyo bitero byayo. Yaganiriye n’abo mu miryango y’abo byahitanye n’abo Hamasi yashimuse, ibatwara bugwate.

Aragira, ati: “Ibitero ku basivili b’abanyayisraeli b’inzirakarengane ni icyaha mpuzamahanga cya mbere kiremereye, cyahungabanyije imyumvire y’isi yose. CPI yashyiriweho kugirango ikurikirane bene ubu bwicanyi.”

Mu itangazo rye, Karim Khan avuga ko ibyaha ingabo za Israeli zishinjwa bigomba gukurikiranwa mu maguru mashya n’inzego zigenga. Asobanura ko azakorana n’abashinjacyaha bo ku mpande zombi, mu rwego rw’ubwuzuzanye, kuko CPI ikurikirana ibyaha aho ubutabera bwananiwe cyangwa budashaka gukora akazi kabwo.

Palestina ni umunyamuryango wa CPI. Israeli yo ntirimo. Ntinemera ububasha bwayo. Ariko Karim Khan yemeza ko CPI ifite ububasha ku byaha by’intambara bya Hamasi muri Israeli n’ibya Israeli mu ntara ya Gaza.

(AP & Reuters)