Kandida Prezida Fayulu Yiyamamarije I Goma Mu Burasirazuba Bwa Kongo

Kandida Martin Fayulu I Goma

Martin Fayulu Madidi kandida prezida muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo utavuga rumwe n'ubutegetsi yiyamamarije mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw'igihugu.

Uyu munyapolitike yibanze cyane ku byo yise ubujura bwabaye mu matora yo mu mwaka wa 2018 . Yizeza abanyekongo ko bigomba guhinduka

Akigera mu mujyi rwagati ahazwi nka Tribune ONC yahise yakirwa n’imbaga y’Abanyekongo biganjemo n’abagize ishyaka rye.

Mw’ijambo rye, Martin Fayulu yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo mu ntambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Kongo, no gushimira abaturage bo mu mujyi wa Goma yise inshuti ze z’akadasohoka.

Yibanze ku matora yo mu mwaka wa 2018 yavuze ko yabayemo ubujura bukomeye bwatumye komisiyo y’amatora muri Kongo CENI igena Felix Tshisekedi kuba prezida ataratowe n’abaturage.

Yanenze leta iriho kuba yarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bw'igihugu.

Kuri we ibyo byose biterwa no kuba ishyaka UDPS riri ku butegetsi ritabasha kwegera abaturage bose ngo ibibazo nk’ibi bibonerwe umuti vuba byihuse.

Abayoboke ba UDPS bo bemeza ko Tshisekedi ari wenyine ushoboye kuyobora igihugu.

Mu cyumweru gishyize Moise Katumbi Tshapwe, undi mukandida nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kongo ni bwo yaje kwiyamamaza I Goma.

Martin Fayulu ni umwe mu bakandida batiyunze na Moise Katumbi nyuma y’uko CENI yatangaje urutonde ntarengwa rw’abemererwa guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ategenyijwe tariki 20 ukwezi kwa 12 uyu mwaka. Abakandida bemerewe kuri uyu mwanya ni 23.

Your browser doesn’t support HTML5

MARTIN FAYULU I GOMA .mp3