Amerika Irashaka ko Isirayeri na Hamas Bongera Igihe cy’Agahenge

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abandi bahuza barashaka ko Isirayeri na Hamas bongera igihe cy’agahenge mu ntambara barwana.

Kuri uyu wa gatatu, Isirayeri na Hamas bamaze iminsi itandatu bahagaritse imirwano by’agateganyo. Nk’uko John Kirby, umuvugizi w’inteko y’abajyanama ba perezida w’Amerika yabitangarije abanyamakuru, abahuza, ari bo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Katari, na Misiri, bari mu biganiro n’impande zombi, Isirayeri na Hamas, kugirango ako gahenge kagumeho indi minsi.

Bwa mbere, agahenge kamaze iminsi ine. Karangiye, impande zombi zongereyeho indi minsi ibiri. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, ku ruhande rwe, yasobanuye ko bikenewe kongera agahenge kugirango imfashanyo ikomeze yinjire mu ntara ya Gaza, kandi Hamas ikomeze ifungura inzirakarengane yatwaye bugwate, na Isirayeri nayo ikomeze irekure infungwa z’Abanyapalesitina bari muri gereza zayo.

Minisitiri Blinken yabitangaje mu gihe yitegura gusubira muri Isirayeri no muri Palesitina uyu munsi ku nshuro ya gatatu mu gihe kitageze ku mezi abiri. Hagati aho, Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi irateganya gutera kuri uyu wa gatatu ku kibazo cy’intambara ya Isirayeri na Hamas