Ubushinjacyaha bwo muri Espanye bwasabiye Umunyeburezile Dani Alves wakanyujijeho mu mukino w’umupira w’amaguru gufungwa imyaka icyenda bumurega gusambanya umukobwa ku ngufu mu mujyi wa Barcelona mu 2022.
Ubushinjaha bwasabye kandi ko Dani Alves wabaye myugariro w’ikipe ya Barcelona na Paris Saint-Germain yo mu Bufransa yishyura uwo mukobwa impozamarira ingana n’amadolari 163.000. Kuva mu kwa mbere Alves afungiwe muri Esipanye. Igihe azaburanishwa ntikiratanganzwa.
Alves w’imyaka 40 avuga ko uwo bamushinja gusambanya babikoze babyumvikanyeho. Aragira ati “Nzi ibyabaye n’ibitarabaye. Ibitarabaye ni uko ntigeze musambanya ku gahato.” Gusa ubwo inkuru yuko ashinjwa ibyo byaha isohoka atarafatwa, yivugiye ko atazi uwo mukobwa.
Dani Alves yabwiye ikinyamakuru La Vanguardia ko icyo gihe yabeshye kuko atashakaga gutandukana n’umugore we. Aramutse ahamijwe icyo cyaha ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 15.
Igihe ashinjwa gukora icyo cyaha yari mu kiruhuko nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu ya Burezile mu gikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cya Katari. Icyo gihe ni we mukinnyi ukuze cyane wari ukiniye Burezile muri Mundial.
Amaze gutabwa muri yombi, ikipe Pumas UNAM yo muri Megisike yakiniraga yahise imwirukana.