Urukiko Mu Rwanda Rwaburanishije Micomyiza Wakuwe Muri Suwede

Bwana Jean Paul Micomyiza w’imyaka 51 y’amavuko ubutabera bw’u Rwanda bumurega Jenoside

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Bwana Jean Paul Micomyiza ibyaha bya jenoside yo mu 1994. Ubutabera bw’u Rwanda buramurega ibyaha bukeka ko yakoreye mu mujyi wa Butare. Uregwa arahakana ibyaha.

Umutangabuhamya Jean Pierre Gasasira ni we wabimburiye abandi mu gushinja Micomyiza ibyaha bya jenoside akekwaho ko yakore mu cyahoze ari umujyi wa Butare mu Majyepfo y’igihugu.

Uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha yabwiye umucamanza ko azi neza uregwa. Yavuze ko hari abasore babiri b’abanyeshuli biciwe kwa se wa Micomyiza. Yemeje ko aho kwa se w’uregwa hari harashyizwe bariyeri yashinzwe na Micomyiza.

Yabwiye urukiko ko Micomyiza n’izindi nterahamwe bishe abo batutsi bari bitabiriye ibirori byo kwakira igisonga cya musenyeri mu mujyi wa Butare. Ni ibirori uyu mutangabuhamya yemeza ko na we yari yabyitabiriye akabona Micomyiza yicisha impiri abatutsi.

Mu mwanya yahaweho ijambo ngo agire icyo abaza uyu mutangabuhamya, Micomyiza yihutiye kumusaba ko basuhuzanya undi na we arinangira avuga ko adakeneye gusuhuzanya n’uregwa.

Micomyiza avuga ko ataziranye n’umushinja ibi byaha ko ahubwo hari ku nshuro ya mbere amubonye.

Bwana Jean Paul Micomyiza w’imyaka 51 y’amavuko ubutabera bw’u Rwanda bumurega ubwicanyi bwibasiye abatutsi bwabereye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Huye wahoze witwa Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Uyu mugabo yoherejwe n’igihugu cya Suwedi mu mwaka ushize wa 2022 kuburanira aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Uregwa we araburana ahakana ibyaha.

Umucamanza yavuze ko mu mwaka utaha wa 2024 ari bwo azakomeza kumva abatangabuhamya ku ruhande rushinja.

Your browser doesn’t support HTML5

Urubanza Rwa Jean Paul Micomyiza.mp3