Abategetsi b’ibihugu birenga 12 byo ku mugabane w’Afurika berekeje mu Budage mu nama ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi bitegenya kwiyegereza mo umugabane w’Afurika.
Birashaka gutsura ibikorwa by’ishoramari kuri uyu mugabane ukennye kurusha indi ku isi ariko na none ukaba ari wo urimo gutera imbere kurusha iyindi.
Mu bigaragaza inyota yo gushora ku mugabane w’Afurika, ukuriye komisiyo y’Uburayi Madame Ursula von der Leyen, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na ministri w’Intebe w’Ubudage Mark Rutte baritabira iyi nama ibera i Berlin mu Budage yakiriwe na Shansoriye w’Ubudage Olaf Scholz, nkuko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi.
Scholz, umaze gusura umugabane w’Afurika inshuro nyinshi kuva yatangira imirimo mu mwaka wa 2021 azagirana ibiganiro n’ibihugu binyuranye byo muri Afurika kuri iki cyumweru mbere yo gutangiza inama y’ishomramari ihuza Afurika n’Ubudage kuri uyu wa mbere mu gitondo.
Uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika birahatana n’Uburusiya n’Ubushinwa bisibanira kugira ijambo mu bikorwa bya politike n’ubucuruzi kuri uyu mugabane wa kabiri ku isi mu kugira abawutuye benshi.
Iyi nama yatangiye mu mwaka wa 2017 itangijwe na perezida w’Ubudage. Ni igikorwa kigamije guhuza ibihugu by’Afurika bishyize imbere ivugururamikorere imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gushyiraho gahunda zirambye z’iterambere n’ishoramari rihamye.