Tanzaniya Yemeje ko Umwe mu Baturage Bayo Yaguye mu Gitero cya Hamas

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya yatangaje ko umwe mu baturage bayo babiri bari baraburiwe irengero mu gitero Hamas yagabye kuri Isirayeli tailki 7 z’ukwezi kwa cumi, yaba yaritabye Imana. Uwa kabiri na n’ubu nta makuru ye arenze ho baramenya.

Itangazo ryasohowe n’iyo ministeri i Dar Es Salaam, rivuga ko umuryango wa Clemence Mtenga wari umunyeshuri mu by’ubuhinzi muri Isirayeli, wamenyeshejwe iby’urupfu rwe, umenyeshwa ko hari ibiganiro byo kugerageza kuzana umubiri we mu gushyingurwa muri Tanzaniya. Iryo tangazo ryongeyeho ko umuturage wa kabiri, Joshua Mollel, agishakishwa.

Abategetsi bo muri Isirayeli ntibahise bagira icyo babivugaho.

Abantu 240 bafatiwe bunyago mu gitero abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagabye kuri Isirayeli bajyanwa mu ntara ya Gaza. Abandi bagera ku 1200 barimo abasivili n’abasirikare, biciwe muri icyo gitero cyabaye imbarutso y’intambara imaze ibyumweru bitandatu.

Irengero ry’ababarirwa muri za mirongo ntiryahise rimenyekana. Aho umurambo wa Mtenga wabonetse ntihahise hatangazwa. Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya yavuze ko yari umwe mu banyeshuli 260 bari baragiye kwiga iby’ubuhinzi muri Isirayeli. (Reuters)