Uburusiya Bwatangiye Kugemura Ibinyampeke muri Afurika

Imodoka ipakurura ibinyampeke

Minisiteri y’ubuhinzi y’Uburusiya kuri uyu wa gatanu yavuze ko Moscou yatangiye kujyana ibinyampeke by’ubuntu bigera mu matoni 200,000 mu bihugu bitandatu by’Afurika, nk’uko Perezida Vladimir Putin yabyijeje mu kwezi kwa karindwi.

Text: Mw’itangazo ku rubuga Telegram, ministiri w’ubuhinzi Dmitry Patrushev yavuze ko amato yerekeza muri Burkina Faso no muri Somaliya yahagurutse ku byambu by’Uburusiya kandi ko n’andi azajya muri Eritreya, Zimbabwe, Mali no muri Repuburika ya Santrafurika, azakurikiraho mu bihe bya vuba.

Putin yari yijeje ibinyampeke by’ubuntu, ibihugu bitandatu, mu nama n’abakuru b’ibihugu by’Afurika mu kwezi kwa karindwi, igihe gito nyuma y’uko Moscou yari imaze kuva mu masezerano yemerera Ukraine kunyuza ingano ku byambu byayo ku nyanja y’umukara n’ubwo igihugu kiri mu ntambara n’Uburusiya.

Ayo masezerano azwi nka “Black Sea grain Initiative”, yafashije kugabanya ibiciro ku masoko mu mpande zose z’isi. Cyakora Putin yasobanuraga ko ayo masezerano atabashije kugeza ibyo binyampeke mu bihugu mu buryo bwihuse uko bikenewe.

Putin avuga ko mu mwaka ushize, Uburusiya bwohereje mu mahanga miliyoni 60 z’amatoni y’ingano, mu mpande zose z’isi. Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yise kwizeza ingano z’ubuntu, “imfashanyo igerwa ku mashyi”.

Kuva buvuye muri ayo masezerano, Uburusiya bwateye bombe kenshi ku byambu bya Ukraine no ku bubiko bw’ibinyampeke, kandi Kiev ivuga ko amatoni ibihumbi amagana y’ibinyampeke yahatikiriye.

Ukraine kuri uyu wa gatanu cyakora, yavuze ko yabashije kwohereza umuzigo wa miliyoni enye n’ibihumbi 400 by’amatoni y’ingano, harimo toni miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 z’ingano zanyuze mu muhora mushya washyizweho, mu kwezi kwa munani.

(Reuters)