Muri Kenya Abadepite Bemeje Kohereza Ingabo zo Kurinda Amahoro muri Hayiti

ingabo za Kenya zitegura kujya mu Butumwa

Abadepite muri Kenya uyu munsi kuwa kane batoye bashyigikira ubusabe bwo kwohereza muri Hayiti abofisiye mu gipolisi amagana mu butumwa bwemejwe na ONU, hagamijwe gufasha igihugu cyo mu birwa bya Karayibe gukemura ikibazo by’uduco duteza urugomo.

Text: Mu kwezi kwa 7, Kenya yarahiriye kohereza abofisiye mu gipolisi 1.000 muri Hayiti gufasha kurwanya uduco twamaganirwaho urugomo ruhora mu gihugu. Cyakora mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryagiye mu rukiko, rurabihagarika.

Urukiko rwavugaga ko uwo mugambi ubuzemo uruhare rwa rubanda kandi ko unyuranyije n’amategeko kubera ko igisirikare ari cyo gusa gishobora kwoherezwa hanze y’igihugu.

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko Gladys Boss, yahamagariye itora kandi abadepite bemeje kwohereza abo bapolisi bashingiye kuri raporo yavuze ko kubohereza bihuje n’ibyo itegeko nshinga. Iri tegeko risaba gushingira ku bitekerezo by’abaturage kandi byakusanyijwe hagati y’itariki ya 2 n’iya 9 z’ukwezi kwa 11.

Gabriel Tongoyo, umuyobozi wa komite ishinzwe umutekano mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, yavuze ko abapolisi bazoherezwa ku gihe cy’umwaka umwe kandi ko amafaranga bizatwara ari ONU izayatanga.

ONU igereranya ko abantu 200.000 bakuwe mu byabo n’urugomo rugenda rufata intera muri Hayiti, aho amabandi yagiye yica abantu, ashimuta, afata ku ngufu akanatwika ingo z’abaturage. (Reuters)