Leta y'Ubwongereza Yatsinzwe Urubanza rwo Kohereza Abimukira mu Rwanda

Urukiko rw'ikirenga rwaciye urubanza rwangira ubutegetsi kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Urukiko rw’ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye ko gahunda ya Leta y’Ubwongereza yo kwohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda idakurikije amategeko.

Ni gahunda yari igamije guca intege abinjira mu gihugu cy'Ubwongereza bakoresheje amato mato.

Umucamanza Lord Reed, Perezida w’urukiko rw'ikirenga, yavuze ko abasaba ubuhungiro baramutse boherejwe mu Rwanda bashobora gusubizwa mu bihugu baje bahunga.

Leta y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko itemera ko ifatwa nk’igihugu kidafite umutekano. Umunyamakuru Venuste Nshimiyimana yavuganye na Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda,abanza gusobanura uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’urukiko

Your browser doesn’t support HTML5

U Rwanda Rubona Rute Umwanzuro w'Urukiko rw'Ikirenga rw'Ubwongereza Urebana n'Abimukira

Ijwi ry'Amerika kandi yavuganye na madame Prudentienne Seward, uyobora umryango PAX uvuga ko uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ari mu Bwongereza.

Your browser doesn’t support HTML5

Umuryango PAX Urashima Ubutabera bw'Ubwongereza Bwanze Kohereza mu Rwanda Abimukira