Impanuka y'Imodoka Yahitanye Abantu 22 muri Zimbabwe

Muri Zimbabwe, polisi yatangaje ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yaraye ihitanye abantu 22 ikomerekeramo babiri.

Polisi yasobanuye ko ibyo byabaye nyuma y’uko iyo minibisi igonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta uhuza Zimbabwe n’umupaka w’Afurika y’epfo.

Iyo mpanuka yahitanye abo bantu ku muhanda Bulawayo-Beitbridge, iravugwamo tagixi yo mu bwoko bwa minibisi yari itwaye abagenzi 21 n’ikamyo yarimo umuntu umwe. Polisi yabivuze ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter.

Ntibyahise bimenyekana niba hari n’abigenderaga ku muhanda bakomeretse cyangwa bahitanywe n’iyo mpanuka.

Abantu babiri bakomeretse barimo kuvurirwa mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Zimbabwe.

Impanuka zo ku mihanda zikunze kubaho muri Zimbabwe, aho abatwara imodoka bakunzwe kuregwa kuzipakira bakarenza urugero, bakazitwara ku mihanda irimo ibinogo. (Reuters)