Umushijacyaha w’urugereko rw’urukiko rwa ONU rwashyiriwe u Rwanda ku byaha byo mu ntambara, wari washinzwe gushakisha abantu bacyihisha ubutabera, kuri uyu wa kabiri yahamije urupfu rwa Aloys Ndimbati, hasigara babiri gusa bashakishwa n’urukiko rw’u Rwanda.
Mu myaka itatu ishize urugereko rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza (IRMCT) rwataye muri yombi abakekwaho jenoside babiri kandi ruhamya impfu z’abandi bane harimo na Ndimbati.
Itangazo ry’abashinjacyaha ba ONU ryavuze ko Ndimbati yapfiriye ahitwa I Gatore, mu karere ka Kirehe mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mwaka wa 1997.
Iryo tangazo rivuga ko “mu gihe nta cyo rivuga ku buryo yapfuyemo, ibimenyetso byakusanyijwe n’ibiro by’umushinjacyaha byerekana ko Ndimbati atigeze ava mu karere ka Gatore kandi ko ntawigeze yongera kumuca iryera cyangwa ngo yumve amakuru ye”.
Muri gihe jenoside yakozwe mu Rwanda muri 1994, Ndimbati yari Burugumesitiri wa komine Gisovu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye kandi yari mw’ishyaka rya MRND ry’uwari Perezida Yuvenali Habyarimana. Yashinjwe kuba ubwe yarateguye kandi akayobora ubwicanyi ku batutsi ibihumbi. Yaregwaga ibyaha bitandukanye bya jenoside.
Urukiko rwa ONU rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwamenyesheje bwa mbere Ndimbati ko akekwaho ibyaha, mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 1995.
Urwahoze ari urukiko rwa ONU rwashyiriwe kuburanisha ibyaha byo mu ntambara ku Rwanda na Yugoslaviya, rwashyiriwe ururusimbura rufite icyicaro i La Haye mu Buhorandi n’i Arusha muri Tanzaniya.
Nta bagishakishwa n’urukiko rwashyiriweho Yugoslaviya, kandi hasigaye babiri gusa bakekwa, bashakishwa n’urukiko rw’u Rwanda. Abo ni Charles Sikubwabo na Charles Ryandikayo. Guhera hagati mu kwezi kwa gatanu muri 2020 kugeza ubu, babiri bashakishwaga, ari bo Felicien Kabuga na Fulgence Kayishema batawe muri yombi kandi hemejwe impfu z’abandi bane bihishaga ubutabera. Abo ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama na Aloys Ndimbati. (Reuters- Office of the Prosecutor)